Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Rubavu: Abategereje ingurane z’ahazajya “Gaze Metane” amaso yaheze mu kirere

Abaturage bo mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Nyamyuba batuye aho ibikorwa byo gutunganya Gaze Metane iva mu kiyaga cya Kivu bizakorerwa bamerewe nabi dore ko bategereje ingurane zabo bagaheba.

Aba baturage barasaba ubuyobozi ko bwabafasha kwishyurwa imitungo yabo yangijwe n’umuhanda unyura mu masambu yabo werekeza aho ibikorwa byo gucukura Gaze Metane bizakorerwa.
Umwe muri aba baturage aragira ati “ ni ikibazo kidukomereye, twabonye baza kutubarurira, ibiti byacu barabibarura, ni byiza natwe uwo muhanda udufitiye akamaro, ariko ikibazo ni ibintu byacu byahangirikiye, nkanjye ubu ndikunywa amazi y’ikivu kandi nari mfite amazi yangijwe na biriya bimashini byabo bikora umuhanda”

Aba baturage bagera kuri 36 bavuga ko bamaze amezi atanu bategereje ingurane ya miliyoni 33 ariko bakaba batayihabwa, bemeza ko uyu muhanda wabasize mu manegeka, imvura iramutse iguye gato bakisanga mu byago bikomeye bikabafatanya n’ibikene.

JPEG - 56.7 kb
Murenzi Janvier V/c Mayor Rubabu ushinzwe ubukungu

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu avuga ko iki kibazo gihari, ariko agaha aba baturage icyizere ko bazishyurwa vuba, ati “hari abaturage bari batuye mu nkengero z’uwo muhanda babaruwe, igishimishije ni uko bamwe batangiye kwishyurwa, gusa hari n’abatarishyurwa koko bagera kuri 36, amakuru duhabwa n’abakurikiranira hafi uriya muhanda (RTDA) , ni uko amafaranga ubungubu impapuro zishyurirwaho (OP) zamaze kugera muri BNR”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko aba baturage bakwihangana kuko impamvu z’ubukererwe zatewe n’ibiganiro bakomeje kugirana n’aba baturage, ati“tukaba dusaba abaturage kwihanganira, impamvu z’ubukererwe, ni uko habayemo gukomeza kugirana ibiganiro kuko hari bamwe batemeraga amafaranga babaruriwe ariko byarangiye hari abumvikanye”

Aba baturage bavuga ko inkuta zafataga amazu ya bo ndetse n’imiyoboro yajyanaga amazi mu ngo za bo byasenyutse ku buryo hari abavoma amazi y’ikiyaga cya Kivu bikaba boshobora kubazanira uburwayi.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X