Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Kamonyi: 3 bakurikiranyweho gutwika umukozi wo mu rugo nyuma y’aho nawe atwikishije igikoma umwana agapfa

Umuvugizi wa polisi mu ntara y’Amajyepfo aratangaza ko polisi yataye muri yombi abantu batatu bakekwaho ubufatanyacyaha mu gutwika umukozi wo mu rugo witwa Nirere Colette wakoraga kwa Nsanzamahoro Ephrem.

Nirere Colette wakoraga mu rugo rwa Nsanzamahoro Ephrem ruherereye Mu mudugudu wa Gatovu, mu kagari ka Sheri ko mu murenge wa Rugarika mu karere ka Kamonyi, yatwikishije igikoma atabishaka umwana w’uyu mugabo.

Nyuma y’igihe gito uyu mwana yaje kwitaba Imana bituma nyirasenge w’umwana nawe ategura umugambi wo gucanira amazi akayatwikisha uyu mukobwa afatanyije na Nsanzamahoro Ephrem.

JPEG - 28.3 kb
Nirere Colette ni uku yahindutse nyuma yo gutwikwa

Nyuma yo kwihorera bafungiranye uyu mwana w’umukobwa bamushakira umuganga wo kumwitaho ariko nyuma y’iminsi ine biza kumenyekana polisi ihita ita muri yombi aba bose uko ari batatu.

CIP Andre Hakizimana, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, avugana n’itangazamakuru yavuze ko uyu mukozi yatwikishije igikoma umwana yareraga atabishaka, hanyuma ako kanya nyirasenge w’uwo mwana witwa Niyigena Irène, bivuga ko ari mushiki wa se w’uwo mwana, agahita ashyushya amazi akayasuka kuri uwo mukozi mu rwego rwo kwihimura.

CIP André Hakizimana ati: "Uriya mukozi, hashize iminsi itatu, yari atetse igikoma, aza kugiterura akivanye ku muriro noneho agicisha hejuru y’umwana yareraga kiramutwika, kimaze kumutwika nyirasenge w’uwo mwana na we ahita ashyushya amazi ayamumenaho. Ibyo byari bimaze iminsi itatu bibaye, umukozi baramukingiranye mu nzu, bamushakira umuntu w’umuvuzi ujya kumuvurira mu rugo, uyu munsi (kuwa Kane tariki 19 Mutarama) nibwo byamenyekanye, umukozi amaze kumva afite ububabare bwinshi cyane arataka noneho abantu baza kubimenya."

CIP André Hakizimana avuga ko ubu hatawe muri yombi nyir’urugo, Nsanzamahoro Ephrem, mushiki we Niyigena Irène ndetse n’uwo muganga wajyaga kumuvurira mu rugo. Uyu muvugizi wa Polisi kandi avuga ko nyuma y’ibyo, uwo mwana wari wokejwe n’igikoma yaje gupfa.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X