Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Muhanga: Baratakambira leta ngo ibahe ishuli ry’imyuga

Abaturage batuye mu murenge wa Mushishiro ho mu karere ka Muhanga barasaba ubuyobozi bw’aka karere ko babashyirira ishuli ry’imyuga mu mazu yasizwe n’abubatse urugomero rutanga amashanyarazi rwa Nyabarongo I rwubatse muri uyu murenge akaba yarakorerwagamo na rwiyemezamirimo Enterprise Angelique International y’abahinde yubatse uru rugomero.

Abatuye mu kagali ka Matyazo ho mu mudugudu wa Kabeza bavugako bahawe byose byabafashije kuva mu bwigunge kuko ubu bakora imirimo yabo ntacyo bikanga na nijoro kubera umuriro bahawe.

Mukanyandwi seraphine atuye mu mudugudu wa Kabeza avuga ko abana babo biga kure cyane ariko asaba leta yu Rwanda ko yabaha ishuli ry’imyuga rikabafasha.

Yagize ati"urebye usanga aha hantu tugira ibibazo by’uko abana bacu biga kure cyane ko ubu nta shuli ry’imyuga dufite hafi aha ariko leta irabibona nibaduhe ishuli abana bacu bige hafi dukomeze twiteze imbere duhahira ubumenyi hafi abana bataha mungo zacu".

Havugimana Bartazar afite imyaka 43 avugako uwapfuye yahombye byinshi kuko batari baziko babona umuriro batajya babura ndetse bakaba banywa amata yinka bahawe muri girinka.

Yagize ati"uwapfuye yarihuse cyane kuko turimo turajya muri paradizo ntitujya tubura umuriro namba kandi ibi ntitwabiteganyaga dore abana bacu barimo kunywa amata y’inka twahawe muri girinka ntamuto ntamukuru kuko twese tumeze neza cyane namwe murabibona ariko turabura ishuli ry’abana bacu kuko biga kure cyane kandi baduhaye ishuli ry’imyuga byaba ari byiza cyane".

Mukabahizi Beatrice avuga ko afite umwana wiga imyuga wiga mu mujyi wa Muhanga ariko bimugora kumubonera ibimutunga ariko yize hafi yajya ataha mu rugo bikanoroha cyane akiteza imbere mu muryango we.

Yagize ati"umwana wanjye yiga mu mujyi wa Muhanga ariko birangora cyane baduhaye ishuli hafi yacu twabasha kwiteza imbere mu mibereho yacu ya buri munsi kuko uyu munyeshuli aba ashaka ko mwitaho umunsi ku munsi aho aba muri za Muhanga iyo".

Umuyobozi w’aka karere UWAMARIYA Beatrice avugako batibagiranye bagomba gutezwa imbere muri byose bagafashwa kwegerezwa ibyangombwa nkenerwa mu buzima.

Yagize ati"koko ziriya nzu zari iz’abahinde bubatse bajya gutangira kubaka ruriya rugomero ariko koko natwe twabonye ko hariya hakenewe ishuli turasaba ko minisiteri y’ibikorwa remezo ko yatanga ziriya nzu zigashyirwamo ishuli ry’imyuga kuko ariryo rikenewe cyane hariya bityo ubusabe bwacu buri muri minisiteri y’uburezi n’abafite ariya mazu nk’umutungo wigihugu kuko ntago twakemera ko asenywa kandi hajyamo ishuli abana bakiga tukarerera u Rwanda".

Aba baturage barasaba ishuli ryo kubafasha kwigisha abana babo mu karere ka Muhanga hakaba habarurwa ibigo bicye cyane ugereranyije nababa bashaka kwiga amashuli y’imyuga kuko abenshi babonako ariyo agezweho cyane muri ibi bihe twerekezamo.

Akimana Jean de Dieu

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X