Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Kanye West inshuti ya Donald Trump ntari buririmbe mu mihango y’irahira rye

Kanye West umwe mu bahanzi bagiye bagaragaza gushyigikira Donald Trump ndetse akaba yarigeze no kugirana nawe ibiganiro mu nyubako ndende ya Trump izwi ku izina rya Trump Tower mu kwezi kwa cumi n’abiri.

Byatunguye benshi kumva uhagarariye ibikorwa bijyanye n’irahira rya Trump avuga ko Kanye West atazagaragaramo kuko bigomba kuba bijyanye n’umuco gakondo wa Amerika.

Umugabo Tom Barrack uhagarariye itsinda rifite inshingano mu bijyanye n’uko ibikorwa byo kurahira kwa Donald Trump bigomba kugenda, ubwo yaganiraga na CNN yatangaje ko usibye kuba Kanye West afitanye ubushuti na Trump ndetse bakaba barahuye bakaganira ngo ntabwo bivuze ko agomba kugaragara muri ibyo bikorwa.

Tom Barrack yagize ati” ntabwo twigeze tumutumira. Nubwo yumvako ari inshuti na Trump ariko ibi byo ntabwo agomba kubizamo. Ibigiye gukorwa ubungubu ntabwo bisanzwe kandi birihariye bigomba kuba biri mu buryo bwa gakondo y’Abanyamerika. Kanye west nibyo ni umugabo ukomeye kandi uzwi cyane ariko ntitwigeze tumusaba kuza kuririmba.

Gusa n’ubwo Kanye west atagaragara muri iyi mihango ariko mbere yaho gato ngo mu bikorwa bagombaga gukora byaribiteganijwe ko hagomba kuzatumirwa bamwe mu bahanzi b’ibyamamare bakaza gususurutsa abazaba bahari muri iyo mihango.

Twababwira ko atari Kanye West utaribugaragare muri iyi mihango kuko abantu benshi mu bo mu ishyaka ry’abademokrate bavuga ko batari bwitabire irahira rya trump ugiye kuba Perezida wa 45 wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika utarishimiwe cyane n’abaturage bamwe na bamwe, iri rahira ribera mu mujyi wa Washington riranitabirwa na Hillary Clinton bari bahanganye kuri uyu mwanya watsinzwe amatora.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X