Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ngoma: Koperative zibasiwe n’abamamyi

Koperative Rebakure Munyamurama_KOREMU, ihinga ibigori n’ibishyimbo mu murenge wa Murama, mu karere ka Ngoma, iratangaza ko mu mwaka wa 2016 gusa, bwabashije kugaruza toni 80 z’umusaruro w’ibigori n’ibishyimbo wari waguzwe n’abamamyi mu buryo butemewe.

Baziruwunguka JEAN Pièrre, Umuyobozi wa KOREMU avuga ko mu murenge wa Murama, hakomeza kugaragara abantu bamwe bakora ibikorwa byo kugura imyaka y’abaturage ikiri mu murima itarera, hakaba n’ababasanga mu ngo bakabagurira umusaruro, babahenze, aribo bitwa ‘abamamyi’.

Avuga ko bitewe n’ingamba zo kubahashya ubuyobozi bukomeza gushyiramo imbaraga, ngo usanga hari abakibikora bihishahisha bamwe bakitwikira ijoro.
Ariko akavuga ko bavuga ko abenshi mu bagurisha umusaruro wabo ku bamamyi ari ababa bakeneye amafaranga yihuta, cyangwa abayashora mu nzoga.

JPEG - 69.1 kb
Baziruwunguka JEAN Pierre ahamya ko abamamyi bateza ubukene abanyamuryango

Yagize ati “Hariho abantu bamwe bakunze guha imyaka abamamyi, ariko cyane cyane biterwa nuko hari ubwo umuhinzi aba ashaka ibintu byihuta. Akumva akeneye umunyu, akeneye akagwa, ka pirimusi n’ibindi , akavuga ati reka ngende mfate kuri turiya duke ngurishe, agakuramo agaha umumamyi, akenshi kandi usanga abamamyi bahenda .”

Ubuyobozi bwa KOREMU buvuga ko hari n’aho byagaragaye ko abahinzi bagiye botsa imyaka iri mu mirima, abamamyi bakagura ikilo ku mafaranga ari munsi 100, mu gihe iyo bamaze gusarura usanga ikilo kigurwa hejuru y’amafaranga 200, umuhinzi wabiguriwe mu murima, agasigara ataka igihombo.
Koperative Rebakure Munyamurama_KOREMU ikaba igizwe igizwe n’abanyamuryango 350

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X