Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ikoranabuhanga muri Bralirwa rikomeje gutanga umusaruro mwiza

Uruganda rwa Bralirwa rusanzwe rukora ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, kuri ubu rwazanye ikoranabuhanga rihanitse mu gukora ibi binyobwa, bitandukanye no mu minsi yashize uruganda rwakoreshaga uburyo butagezweho byatumaga batagera ku ntego uko byifuzwa.

Kuri uyu wa Gatanu taliki 20 Mutarama 2017,ubuyobozi bw’uru ruganda bwaganiraga n’itangazamakuru rukanaritambagiza mu ruganda nyirizina kwihera ijisho iby’iryo koranabuhanga, bwavuze ko kongera ibikorwa ahanini bituruka ku byifuzo by’abakiliya kugirango icyo bashaka bahite bakibona byoroshye.

Philppe umuyobozi wa Bralirwa , yavuze ko kugeza ubu uru ruganda rufite ubushobozi bwose bwo kugeza ku isoko buri kinyobwa abakiriya bifuza, anaboneraho gushishikariza abafatanyabikorwa kujya baza bakihera ijisho ibikorwa uru ruganda rukomeje kubagezaho.

Aha ubuyobozi bugaruka ku mikorere yo hambere y’uru ruganda, aho bwashimangiye ko babonaga umusaruro ariko bibavunnye cyane bitewe no gukoresha abakozi beshi rimwe na rimwe ugasanga hari ibyangiritse, ariko aho gukoresha ikoranabuhanga biziye ubu umusaruro uriyongera kandi mu gihe gito.

Ikindi gishimishije ni uburyo ki bimwe mu binyobwa bikorerwa muri uru ruganda bikomoka ku bihingwa byo mu Rwanda bikazamura abahinzi n’abandi bacuruzi batandukanye, abayobozi bakanaboneraho kwizeza abagenerwabikorwa ko n’ibitaboneka mu Rwanda uko iminsi yicuma iterambere riza ari nako bizagenda biboneka.

Uruganda rwa Bralirwa rwabonye ibihembo bitandukanye mpuzamahanga birimo ibya RDB nk’umushoramari w’icyitegererezo mu 2008 ndetse mu mwaka wa 2009 na 2011 iza guhabwa ibindi bihembo nk’uruganda rwo mu Rwanda rukora neza.
Mu 1959 nibwo uwahoze ari umwami w’u Rwanda Mutara III Rudahigwa yatashye uruganda rwa Bralirwa kuva icyo gihe kugeza n’ubu rukaba rukomeje kuba ubukombe.












Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X