Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Perezida Trump atangiye akazi asinyura ibyemejwe na Obama

Ku munsi we wa mbere muri White House, Perezida mushya wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yahise ashyira umukono ku mushinga w’itegeko rigamije kuvugurura zimwe mu ngingo zikubiye muri gahunda y’ubwishingizi bw’ubuzima ku Banyamerika bose ’Obamacare’ yatangijwe na Perezida Barack Obama, asimbuye ku butegetsi.

Uyu mushinga yawusinye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 20 Mutarama 2017, nyuma y’umuhango wo kurahirira kuyobora Amerika mu myaka ine iri imbere, witabiriwe n’abantu b’ingeri zose barimo n’abayobozi bakuru bayoboye iki gihugu mu myaka yo hambere.
Ni icyemezo kitatunguranye kuko Perezida Donald Trump ntiyahwemye gutangaza ko namara kujya ku butegetsi azahita akuraho Obamacare, gahunda yakunze kunenga mu mbwirwaruhame ze nyinshi.
Uyu mushinga yasinye ugaragaza ko ubuyobozi buzakomeza gushyigikira gahunda yo kwishingira ubuzima bw’abantu bose bahabwa ubuvuzi buboneye n’itegeko riwushyiraho.
CNN dukesha iyi nkuru itangaza ko gushyira umukono kuri uyu mushinga ari ikimenyetso kiza cyo kwita ku buzima binyuze mu kuvugurura gahunda isanzwe ifasha Abanyamerika bagera kuri miliyoni 20, yatangijwe na Perezida Obama kuya 23 Werurwe 2010.
Abaturage bo muri leta zikennye bagorwaga no kubona ikiguzi cy’ubuzima, biza gukemurwa n’ubwishingizi bwagabanyije ibyo basabwaga kuri serivisi z’ubuzima bituma zigera kuri benshi.

JPEG - 43.5 kb
Perezida Donald Trump ashyira umukono ku mushinga w’itegeko rigamije kuvugurura gahunda y’ubwishingizi kuri bose ya Obama Care

Uyu mushinga usaba abakora mu rwego rw’ubuzima n’imiryango itandukanye kugabanya igiciro cya serivisi z’ubuzima no korohereza ababagana baba abantu ku giti cyabo, ibigo by’ubwishingizi n’abandi.
Mu rwego rwo gushimangira no kubahiriza ibitekerezo by’abo mu ishyaka ry’aba- Républicains, iri tegeko riha Leta zitandukanye ububasha bwo kugenzura amasoko atandukanye no gukorana n’ibigo by’ubwishingizi.
Ibi bishobora kuzahindurwa nyuma mu gihe Minisiteri y’Ubuzima n’abandi bayobozi mu by’ubuvuzi baba bagize uruhare kuri amwe mu mabwiriza yashyizweho binyuze mu itsinda riyobowe na Tom Price washyizweho mu kuvugurura Obama care.
Abahanga bavuga ko amabwiriza agenga Obamacare yamaze gushyirwaho ndetse bigoye kuyahindura mu gihe gito, bemeza ko bishobora gutwara umwaka umwe cyangwa ibiri.
Mu gihe benshi bafite impungenge zo kubura ubwishingizi, abadepite bo bahamya ko umushinga uri gusuzumwa ujyanye n’ubuvuzi kuri bose uzafasha benshi.
Raporo iherutse gusohorwa n’Ishami rikorana n’Inteko mu kugena ingengo y’Imari ya Leta (Congressional Budget Office-CBO) yagaragaje ko nibura abantu bagera kuri miliyoni 18 aribo bashobora kubura ubwishingizi mu mwaka wa mbere mu gihe gahunda ya Obamacare yaba ihise ikurwaho ndetse ko n’umubare w’abadafite ubwishingizi ushobora kugera kuri miliyoni 32 mu myaka 10.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X