Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Umuvunyi Mukuru yakomoje ku gituma Abanyarwanda batinya gutanga amakuru

Mu gihe mu Rwanda itangazamakuru rimaze gutera imbere ugereranyije n’ibihe byashize,ariko hagaragara imbogamizi z’uko abanyarwanda batinya gutanga amakuru nkuko byagarutsweho n’Umuvunyi Mukuru Cyanzayire.

Umuvunyi mukuru Cyanzayire Aloysia avuga ko Abanyarwanda batanga amakuru ku cyaha cya ruswa badohotse, agereranyije n’umwaka ushize, agasaba abayatanga gutinyuka kuko urwego ayobora rubagirira ibanga.

Ibi yabitangarije mu nama abagize Komisiyo y’Imibereho Myiza y’Abaturage, Uburenganzira bwa Muntu n’Ibibazo by’Abaturage bagiranye n’urwego rw’Umuvunyi, hasuzumwa raporo y’ibikorwa by’uru rwego muri 2015-2016.

Hon. Musabeyezu Narcisse, umwe mu bagize iyo komisiyo yabajije Urwego rw’umuvunyi ingamba rufite mu guhashya ruswa ishingiye ku gitsina imaze igihe ivugwa.

Ati « Ruswa ishingiye ku gitsina, biravugwa hanze abaturage iyo muganiriye bakubwira ko ihari kandi mu nzego zimwe na zimwe z’imirimo. Iyi ruswa hari igihe ituma tugira abakozi badashoboye, ugasanga bituma tugira umusaruro muke n’ibindi bibazo.»

Umuvunyi mukuru, yasobanuriye Abasenateri ko bivugwa ko hari ruswa ishingiye ku gitsina ariko kugeza uyu munsi ngo bafite ikibazo cyo kuyikurikirana, kuko n’iyo babonye amakuru ba nyir’ubwite baba imbogamizi mu guhana icyo cyaha.

Akomeza agira ati “N’ubwo ruswa igoranye kuyikurikirana no kuyibonera ibimenyetso, iki ni ikintu kigoranye cyane cyihariye, kuko bishoboka ko ababigizemo uruhare baba babiziranyeho, bakaba badashaka ko bisohoka, cyangwa se uwatswe ruswa akaba adashaka ko bimenyekana.

“Urwego rw’Umuvunyi rwanashyizeho umukozi wigenga ushinzwe kwakira abasabwe ruswa ishingiye ku gitsina ariko nta muntu n’umwe urabyitabira.

“Ni ikibazo cyakemurwa no gushyiraho ingamba zibikumira yaba mu mitangire y’akazi no kuzamura abakozi mu ntera, ariko gukurikirana icyaha ubwacyo kirimo inzitizi nyinshi”.

Avuga ko hari n’abemeye gutanga amakuru ariko bagasaba ko bitazajya mu nkiko.
Cyanzayire yavuze ko igishoboka gusa ari ubukangurambaga bwo gushishikariza abaturage kwirinda ruswa harimo n’ishingiye ku gitsina kuko imunga ubukungu bw’igihugu, asaba Abasenateri kuzatanga ibitekerezo by’icyakorwa.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X