Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Kuri uyu wa Mbere Padiri Nahimana azaba akandagiye ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe

Mu gihe gito Nahimana ahejejwe I Nairobi kubera ibyangombwa by’inzira bitari byuzuye ubwo yashakaga kuza kwiyamamaza, kuri ubu amakuru aturuka mu ishyaka rye “Ishema ry’u Rwanda aravuga ko uyu muyobozi waryo kuri uyu wa Mbere taliki 23 Mutarama 2017 azaba ari ku butaka bw’u Rwanda.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ishyaka rye ‘Ishema’ rivuga ko uyu mupadiri winjiye muri Politiki n’abamuherekeje bazagera i Kanombe ku Kibuga cy’Indege baturutse i Paris kuri uyu wa Mbere mu ndege y’ikompanyi y’Abaholandi, KLM, izahagera saa 19:20.

JPEG - 22.5 kb
Thomas Nahimana uzaza mu Rwanda kuri uyu wa Mbere

Nkuko bigaragara ku rubuga rw’iyi kompanyi, Indege KL0537 izahaguruka mu Buholandi ku kibuga cy’indege cya Schiphol i Amsterdam saa 9:55 igere i Kigali 19:20.

Si ubwa mbere Padiri Nahimana atangaje ko azaza mu Rwanda kuko byari biteganyijwe ko ahagera kuwa 23 Ugushyingo 2016, ariko ntiyabasha kurenga i Nairobi muri Kenya kubera ibibazo birimo ibyangombwa by’inzira.

Padiri Thomas Nahimana niwe watangije urubuga rwa internet ‘Le Prophète’ yakunze kujya anyuzaho inyandiko zitavugwa ho rumwe ku Rwanda.

Uyu mugabo w’imyaka 45 akomoka muri Diyoseze ya Cyangugu amaze imyaka isaga 10 mu Bufaransa, benshi bafata politiki akora nk’iy’urwango n’amacakubiri, akarangwa byimazeyo no kunenga imiyoborere y’igihugu.

Ubushize byari biteganyijwe ko Padiri Thomas Nahimana wari waravuze ko azaza mu Rwanda gutangiza gahunda ye yo kuziyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu, agera i Kigali saa munani n’iminota 55, ariko yategerejwe amasaha n’amasaha n’isinzi ry’abanyamakuru bari ku kibuga cy’indege i Kanombe baraheba.

Gusa ahagana saa cyenda n’igice nibwo byavuzwe ko atakije kuko ngo ‘yaheze muri Kenya kubera ikibazo cy’ibyangombwa’.

Yari aziye kuri passport y’u Bufaransa nk’umuntu uje muri Afurika y’Uburasirazuba gutembera.

Imirasire

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X