Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

I Kabuye:Bamwe mu bakozi bakora mu mirima y’ibisheke y’uruganda rw’isukari amarira ni yose kubera umushahara wa ntawo

Bamwe mu baturage bakora mu mirima y’ibisheke y’uruganda rukora isukari rwa kabuye baravuga ko akazi bakora kadahuye na gato n’umushahara bahembwa, bagahera aha basaba ko bakongererwa umushahara.

Ubuyobozi bw’uru ruganda buvuga ko gahunda yo kongera umushahara w’abakora mu mirima y’ibisheke ihari ariko bwirinze gutangaza igihe nyacyo abo bakozi bazongererwa umushahara.

Abakozi batunganya imirima ihingwamo ibisheke byifashishwa mu gukora isukari y’uruganda rwa kabuye bakorera mu gice kimwe cy’inkengero z’umugezi wa nyabarongo.Nibo bagaragaza ko akazi bakora kadahura n’umushahara bahembwa.

ibi ngo babihera kukuba amafaranga 900 y’u Rwanda bahembwa bakoze kuva saa kumi n’ebyiri z’igitondo kugeza saa saba n’igice ari make dore ko ngo ubusanzwe umuhinzi muri ako gace ahabwa amafaranga arenze ayo.

Aba batunganya imirima y’ibisheke by’uruganda rwa kabuye kandi bahuza umushahara bahembwa ndetse n’uko ibiciro bihagaze ku isoko bagahera aho basaba ko bakongerewa amafaranga bahembwa.

Ubuyobozi bw’uruganda rukora isukari rwa Kabuye bwemera ko imibereho y’umukozi yakagombye kugenda ihinduka uko ibihe bihinduka ari nabyo byatuma umushahara ahembwa wiyongera.

Ni ibintu abayobora uruganda bavuga ko banateganyiriza abakozi bakora mu mirima y’ibisheke nk’uko HABIMANA Anselme umuyobozi ushinzwe imari n’amategeko mu ruganda rwa Kabuye yabitangarije itangazamakuru.
Gusa yirinze gutangaza igihe kongera imishahara y’abakozi bizashyirirwa mu bikorwa.

Kuba nta mushahara fatizo ugaragara mu nzego z’abikorera bifatwa na bamwe nk’ibizakomeza kubangamira abakozi bakora muri urwo rwego by’umwihariko abakora imirimo iciriritse nk’aba batunganya imirima y’ibisheke by’uruganda.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X