Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Kigali:Imvura idasanzwe yatwaye ubuzima bw’umugabo umurambo we ubonwa munsi y’ikiraro

Kuri icyi Cumweru taliki 22 Mutarama 2017 ahagana mu masaha ashyira saa sita nibwo ku ku kiraro cy’ahazwi nko ku Kinamba, ni bwo hagaragaye umurambo w’umugabo bicyekwa ko yahagejejwe n’umuvu w’imvura.

Uyu mugabo wamenyekanye ku mazina ya Dr amakuru avuga ko imvura idasanzwe yaguye kuri uyu wa Gatandatu ari yo yamutembanye ubwo yanyereraga akagwa mu mugende uherereye I Gikondo ahazwi nka CGM.

JPEG - 38.5 kb
Abantu bari uruvunganzoka

Umurambo w’uyu mugabo ngo wabonywe n’abana bari hafi y’icyo kiraro muri iki gitondo ari nabwo bahitaga batabaza, ndetse n’abo mu muryango we bahageze bemeza ko ari umuntu wabo.

Umurambo wa nyakwigendera wagaragaye ufite ibikomere mu mugongo bikekwa ko ari ahantu yagendaga yikubita ubwo yatwarwaga n’amazi.

Bikimara kumenyekana polisi y’u Rwanda yahise ihagera ikura umurambo wa nyakwigendera mu mazi iwujyana ku bitaro bya Kacyiru.

Gusa iby’aya makuru biracyakurikiranwa ngo hamenyekane andi yisumbuye.

Iyi mvura idasanzwe ivanze n’umuyaga mwinshi yaguye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu hirya no hino uretse uyu wagaragaye ko yitabye Imana yanasize imitungo y’abaturage yangiritse, ndetse bamwe ntibarara mu ngo zabo kuko abanshi bagumye bakanarara aho bari baherereye.


Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X