Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

MIDIMAR ikomeje gutangaza imibare y’abantu bahitanywe n’imvura yaguye kuri uyu wa Gatandatu

Minisiteri ishinzwe gucyura impunzi no gukumira Ibiza MIDIMAR ivuga ko ikomeje gukusanya imibare y’abahitanwe n’imvura yaraye iguye kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 21 Mutarama 2017, ikavuga ko ku ikubitiro yamaze kubona abantu batatu.

Iyi Minisiteri itangaza ko uretse ibikorwaremezo amazu n’ibihingwa byangijwe n’iyi mvura, ngo hamaze kugaragara ko abantu batatu bahatakarije ubuzima ariko ikaba ikomeje gukusanya imibare y’abangirijwe n’iyi mvura.

Asobanura icyahitanye abo bantu, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubutabazi no gusana ibyangijwe n’ibiza muri MIDIMAR, Philippe Habinshuti, yavuze ko hari abagwiriwe n’amazu ndetse n’abatwawe n’umuvu.

Yagize ati: “Ni abagwiriwe n’inzu, hari abatwawe n’amazi kuko hari nk’uwabuze Kicukiro ariko ntiwahita uvuga ko yapfuye, hari umukecuru muri Nyarugenge inkuba yakubise ahita agira ikibazo cy’umutima urahagarara.”

MIDIMAR yatangaje ko itarakusanya neza imibare y’abahitanwe n’ibi biza kuko hari abatarabonerwa irengero, aho nko mu karere ka Kicukirpo hari uwaburiwe irengero ariko bikaba bitakemezwa ko yapfuye.

Kuri ubu hari andi makuru yamenyekanye y’umurambo wabonywe ku Kinamba mu karere ka Gasabo bikekwa ko yahitanwe n’iyo mvura.

Abaturage baganiriye n’itangazamakuru bavuga ko amazu yabo yasenyutse ku buryo bavuga ko nta n’ubushobozi bafite bwo kongera kuyasana, bafite ubwoba ko imvura niyongera kugwa amazu yabo atarasanwa n’inkuta ziza gusenyuka bakabura byose.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X