Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Uburasirazuba:Guverineri yahaye umukoro abaturage barokotse amapfa avugwa muri iyi ntara

Nyuma y’uko bamwe mu baturage bo mu karere ka Kayonza mu ntara y’Iburasirazuba bakomeje gushimira Leta uburyo yabagobotse mu gihe bari bugarijwe n’amapfa none bakaba bamaze kweza Umuyobozi w’iyo ntara arabasaba kudahita bagurisha umusaruro wabo.

Kazaire Judith Guverineri w’iyi ntara avuga ko abaturage bamaze kweza badakwiye guhita bagurisha ku masoko bitewe n’uko ibiciro biba bikiri hasi, bakiga kwizigamira kuko mu minsi iri imbere ibiciro bizaba bimeze neza, nabo bakazabona inyungu y’akazi bakoze.

JPEG - 197.4 kb
Umwe mu baturage bo muri Kayonza bashima leta ko yabagobotse

Ibi Judith yabitangaje nyuma y’uko abaturage bo mu tugari twa Gihinga na kaduha mu murenge wa Rwinkwavu, bakomeje kuvuga ko kuri ubu imyaka imaze kugarura agahenge bitandukanye n’uko mu minsi ishize bari bageze aharindimuka.

Iyo ugeze mu mirima y’aba baturage usanga basarura ibishyimbo, bagaragaza ko ubu umusaruro wabonetse mu buryo bushimishije, ariko ngo ntibashobora kwibagirwa ubufasha Leta yabahaye ikabafasha kwigobotora ingaruka z’izuba ryahavuye igihe kirekire.

Manirafasha Pierre, umwe muri aba baturage yagize ati “Twararumbije Leta iradutabara igera naho iduha ibiribwa byo kudufasha, nyuma twaje kugira amahirwe imvura iragwa Leta iduha imbuto, abahinze mu ba mbere ubu nta kibazo bafite.

Akomeza agira ati” abahinze mu ba kabiri bejeje ibishyimbo ubu rwose nta bufasha dukeneye, ahubwo natwe bishoboka twafasha abandi baturage bakomeje kugira ikibazo cy’izuba.”

Aba baturage bavuga ibi, mu gihe mu minsi ishize muri aka Karere ka Kayonza hagiye havugwa inzara ikomeye ndetse muri uku kwezi nibwo mu tundi duce havuzwe ko ubu basigaye basakambura amazu yabo bakayagurisha kugirango babone tike ibageza mu bihugu by’abaturanyi cyane cyane muri Uganda.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X