Monaco cosmetics

RDC: Abarwanyi ba M23 bahawe gasopo bayirengaho Gen.Makenga agafungwa cyangwa akicwa

Nyuma yaho bivugiwe ko abarwanyi ba M23 bongeye kubura umutwe bakongera gukandagiza ikirenge muri Congo nyuma yo gukubitwa inshuro mu 2013, ubuyobozi bw’igisirikare cya Kivu ya Amajyaruguru muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo buvuga ko igihe aba barwanyi badatahutse kuneza Gen Sultan Makenga azafungwa cyangwa akicwa.

Ikibazo cy’ugutoroka kw’abarwanyi bahoze mu mutwe wa M23 cyongeye kuvugwaho byinshi, cyane guhera kuwa 15 Mutarama ubwo Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangazaga ko abarwanyi b’uwo mutwe bari mu buhungiro muri Uganda binjiye muri Kivu y’Amajyaruguru bitwaje intwaro.

JPEG - 43.3 kb
Gen.Sultan Makenga ushobora kwicwa cyangwa agafungwa

Ni amakuru yamaganwe n’Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ububanyi n’amahanga muri Uganda, Okello Oryem, wavuze ko Congo iri “gushaka urwitwazo rw’ibibazo imaranye iminsi,” ariko biza kwemezwa n’Umuvugizi wa Guverinoma ya Uganda Ofwono Opondo ko abarwanyi 101 bafashwe basubiye muri RDC, ariko 40 baburirwa irengero.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuwa Gatanu tariki 20 Mutarama i Goma, Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka muri RDC, Gen François Olenga yasabye abarwanyi ba M23 kwishyira mu maboko y’ingabo za leta, bitaba ibyo umuyobozi wabo Gen.Sultan Makenga akazabibazwa.

Yagize ati “Makenga, ndamusaba gutaha mu gihugu cye ariko ntatangize intambara, kuko bitabaye ibyo, FARDC ziraza kubereka Makenga hano i Goma ari muzima cyangwa yapfuye.”

Kuri iki cyumweru kandi Inzego z’Umutekano mu Burengerazuba bwa Uganda zatangaje ko kuwa Gatanu w’iki cyumweru zataye muri yombi abarwanyi batanu bo muri M23, nabo bikekwa ko bari basubiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Chimp Reports yatangaje ko abafashwe barimo Sergeant Eric Munezero, Captain Roger Kubwimana, Captain Hategeka Ngiruwunsanga, Captain Freesia Musabyimana na Captain Patrick Mugisha, bafashwe batorotse inkambi ya gisirikare ya Bihanga.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kisoro, Charles Okoto, yavuze ko aba bahoze ari abarwanyi bafashwe kuwa Gatanu mu gitondo, bari mu muri bisi ifite ikirango cya UAW 477K.

Abarwanyi ba M23 baheruka guhungira muri Uganda n’u Rwanda nyuma yo gukubitwa inshuro mu 2013, kugeza uyu munsi bakaba batarabasha koroherezwa gusubira iwabo, ibintu bakomeje kugaragaza ko batishimiye.

Gen Olenga yavuze ko hari itsinda rya gisirikare ryagiye muri Uganda kuganira n’abahoze muri M23, kandi ngo igihugu nticyakwihanganira gusubira mu kaduruvayo mbere y’amatora y’Umukuru w’Igihugu ategerejwe mu minsi iri imbere.

Inkambi iri mu kigo cya gisirikare cya Bihanga yari icumbikiye abarwanyi 1400 bahoze muri M23 ubu isigayemo abatarenze 270, bikavugwa ko hari abatorotse abandi bagataha ku neza.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X