Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> 

Abarundi 12 bafashwe bagiye gucuruzwa muri Aziya

Kuri uyu wa mbere tariki 23/01/2017 Polisi y’u Rwanda yeretse abanyamakuru Abarundikazi 11 n’Umurundi umwe ivuga ko yabafatiye mu Rwanda bajya Uganda, aho bagombaga kuva bajya gucuruzwa muri Aziya.

Aba barundi bafashwe tariki 10 Mutarama 2017 n’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka ku Mupaka w’Akanyaru, aho ngo bari bategerejwe n’Abanyakenya batatu bagombaga kubajyana.

JPEG - 48.4 kb
uyu niwe mwana wari ubarimo

Umunyakenya bagiye kumwereka itangazamakuru aranga. Yanze no kugera aho itangazamakuru riri , Polisi ikavuga ko ari we wagombaga kubakirira ku Kanyaru.
Abo barundi bavuga ko batari bazi ko bagiye gucuruzwa kuko bari babwiwe ko bagiye gushakirwa imirimo, bagashimira Polisi y’u Rwanda.

Polisi iravuga ko amakuru ifite agaragaza ko bari bagiye gucuruzwa mu bihugu bya Omar, Arabie Saoudite na Quatar.
Ibijyanye no kubashakira ibyangombwa n’amatike ngo byagombaga gukorerwa muri Uganda.

Aba barundi bavuga ko basaga n’abahunze inzara, bemera gukurikira abababwiraga ko bagiye kubafasha kubona imirimo mu mahanga.

Bagize bati: “batubwiye ko bagoye kudushakira akazi n’ubundi buryo buzadufasha kugira ubuzima bwiza, bityo natwe kubera ikibazo cy’inzara twahise tubyumva byihuse.”

Bakaba bashimiye polisi bavuga ko abagombaga kubajyana muri Aziya batari banabazi kuko ngo baganiraga kuri telefone gusa.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X