Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

"Abadepite b’ubumwe bw’ uburayi bakoreye ku binyoma" Pascal NYABENDA

Inteko ishingamategeko y’Uburundi iratangaza ko itakiriye neza itangazo ryasohowe n’inteko ishimgamategeko y’ubumwe bw’u burayi, ku bijyanye n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu butubahirizwa mu Burundi.

Mw’itangazo ryasohowe n’inteko nshingwamategeko y’Uburundi itangaza ko ko ibyashyikirijwe inteko nshingamategeko y’ubunwe bw’uburayi vyerekana ko abo badepite badakurikiranira hafi aho poritiki n’umutekano vy’Uburundi bigeze ubu.

Muri iri tangazo ryashyizweho n’umukono na Pascal NYABENDA, umukuru w’inteko ishingamategeko y’Uburundi, ritangaza ko kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa mbere, abadepite b’Uburundi bari mu kiruhuko, aho byahise bibafasha kujya mu ntara , kugira ngo birebere uko amahoro n’umutekano byifashe.

JPEG - 66.1 kb
Pascal NYABENDA, umukuru w’inteko ishingamategeko y’Uburundi

Iryo tangazo rikavuga rero ko uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Burundi bwifashe neza, kuko aho abo badepite bageze hose,nta na hamwe higeze havugwa ihohoterwa ry’ikiremwamuntu cyangwa ubundi bugizi bwa nabi.

Inteko ishingamategeko y’Uburundi isaba inama inteko ishingamategeko y’ubumwe bw’uburayi ko yakohereza intumwa mu Burundi zaza kwirebera ibivugwa ku Burundi, kuko kubw’abadepite b’uburundi, babona byatuma bareka gukorera ku binyoma bikwirakwizwa n’abanzi b’amahoro n’umutekano by’Uburundi.

Tubibutse ko inteko nshingamategeko y’ubumwe bw’uburayi isaba kurekura bidatinze abantu bose bafunzwe kubera ibitekerezo byabo kuri politiki y’uburundi.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X