Monaco cosmetics

Umugabo yafunzwe azira gusuka amazi yabize mu kibuno cy’umuhungu we nyuma yo gukeka ko ari umutinganyi

Umugabo utatangajwe amazina ye ukomoka mu gihugu cya Nigeria yatawe muri yombi na Polisi nyuma yo kumenya ko umwana we w’imyaka 10 yakoze ubutinganyi n’abasore batuye muri ako gace.

Uyu mugabo usanzwe ari umuyobozi muri Leta ya Nigeria ngo umwana we akimara kumubwira ko yafashwe ku ngufu ishuro nyinshi n’abo bahuje igitsina, yanze kubyemera ko yafashwe ku ngufu amushinja kubikorera ubushake niko gufata amazi ashyushye ayamushyira mu kibuno.

Ikinyamakuru Ghafla cyo muri Kenya, kivuga ko uyu mugabo yabanje kumufungira iwe mu rugo mbere yo kumusukamo amazi,nyuma amakuru aza kuba kimomo ko yamusutsemo amazi.

Amakuru agera ku kinyamakuru Van Guard kivuga ko ubusanzwe uyu mugabo asanzwe agira amahane ndetse asanzwe atoteza abana be kuko ngo hari n’igihe yafungiye umukobwa we mu rugo amuziritse.

Ibi bibaye mu gihe muri ako gace uwo muryango utuyemo habarizwa abakozi bakora muri Leta b’abatinganyi bityo uyu mugabo akaba ariho yashingiye avuga ko uyu muhungu we yaba yaratangiye kubyijandikamo.

Ndacyacyisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X