Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Gatsibo: Amaso yaheze mu kirere bategereje ingurane y’ibyangijwe n’amashanyarazi

Abaturage bagera kuri 50 batuye mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Gatsibo ,baravuga ko babangamiwe no kuba bamaze imyaka isaga itanu bategereje ingurane y’ibyangijwe ubwo bahabwaga umuriro w‘amashanyarazi none amaso akaba yaraheze mu kirere.

Aba baturage bavuga ko mu mwaka wa 2010 ubwo ibikorwa byo gushyira umuriro w’amashanyarazi muri aka gace byatangiraga,ngo bagiye bangirizwa ibikorwa bitandukanye birimo ibiti, amazu n’ibindi ndetse baranabarirwa babwirwa umubare w’amafaranga bazishyurwa ariko kuri ubu hakaba hashize imyaka isaga itanu batarishyurwa ayo mafaranga.

Aba baturage bavuga ko kuba barangirijwe imitungo yabo maze bakizezwa amafaranga ntibayahabwe byabateye igihombo gikomeye kuko boherezwaga gufunguza konti muri banki bagatakaza amatike ndetse bagatakaza n’igihe kinini,hakiyongeraho guhora basiragizwa babwirwa ngo bazagaruke ejo none hakaba hashize imyaka isaga itanu .

Umwe mu baturage yagize ati “Tumaze imyaka isaga itanu twishyuza, ikibazo cyacu twakibwiye abayobozi b’umurenge ,tukibwira abashinzwe iby’umuriro ariko ntibayaduha twebwe icyo twifuza ni uko batwishyura amafaranga y’ibyacu byangijwe kuko igihe kimaze kuba kirekire”.

Urujeni Consolee, Umunyamabanaga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarama aba baturage baherereyemo, avuga ko ubuyobozi bw’umurenge wa Rugarama bwagerageje uko bushoboye bukabakorera ubuvugizi kugirango bahabwe amafaranga y’ingurane y’ibyabo byangijwe ariko ngo ubuvugizi buracyakomeje kuko batarashyikirizwa amafaranga babariwe.

Tulinduga Emmanuel, Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi mu karere ka Gatsibo, avuga ko ibyo yagombaga gukora byose kugirango abo baturage bishyurwe byakozwe, akaba asaba abo baturage kuba bihanganye ho igihe gito kugira ngo bashyikirizwe amafaranga yabo.

Tulinduga aganira n’izubarirashe, yagize ati ” ibyangombwa twari dukeneye abo baturage barabiduhaye natwe tubyohereza i Kigali. Icyo ntaramenya cyo sinzi niba amafaranga
yarageze kuri konti zabo, icyo nasaba abo baturage ni ukuba bihanganye,twabatse ibyangombwa turabyohereza babe bategerejeho gatoya rwose”.
Bamwe muri aba baturage hari abishyuza amafaranga asaga ibihumbi mirongo itanu kuri buri umwe bitewe .

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X