Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ngororero: Imyaka irindwi irashize Imbangukiragutabara bahawe iparitse

Mu Karere ka Ngororero ku kigo nderabuzima cya Rususa haparitse Imbangukiragutabara imaze imyaka irindwi idakoreshwa kuko basanze idashoboye kugenda mu misozi yaho.

Ubuyobozi bw’icyo kigo nderabuzima buvuga ko iyo mbangukiragutabara bayihawe na Diyosezi Gatolika ya Nyundo mu mwaka wa 2010.
Icyo kigo nderabuzima giherereye mu cyaro, ahantu hari imihanda y’ibitaka kandi hari imisozi.
Sœur Mukansanga Solina, uyobora ikigo nderabuzima cya Rususa avuga ko yatangiye kukiyobora muri 2012.
Yasanze uwo yasimbuye yarandikiye Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE),ayisaba ko yabahindurira ikabaha indi mbangukiragutabara kuko iyo bahawe ari ngufi cyane kuburyo idashoboye kugenda mu mihanda y’ibitaka yaho.

Agira ati "ubwo nahageraga nasanze umuyobozi wambanjirije yarandikiye Minisiteri y’ubuzima ababwira iki kibazo, nanjye nanditse inshuro ebyiri nsaba ko baduhindurira iyi modoka ariko nanubu ntakirakemuka.”
Akomeza avuga ko kubera uburyo iyo mbangukira gutabara bahawe ari ngufi bituma idashobora gutwara abarwayi bayikeneye.

JPEG - 72 kb
Dore aho iparitse yatangiye no kwangirika

Kuva bayihabwa iraparitse nta kindi ikoreshwa kuburyo yatangiye no kwangirika.
Sœur Mukansanga avuga ko iyo abarwayi bakeneye imbangukiragutabara bagomba gutegereza ituruka ku bitaro bya Muhororo.

Bandikiye MINISANTE bayisaba kubahindurira Imbangukiragutabara kuko iyi bahawe ikora hasi bigatuma idashobora kugenda mu mihanda y’ibitaka
Uwamurera Josiane, wivuriza ku kigo nderabuzima cya Rususa avuga ko abafite amikoro bagomba gukodesha imodoka zisanzwe iyo bashaka kugera kwa muganga badatinze.

Agira ati "Yewe nanjye byambayeho batinda kuza kumfata mu rugo ndi kunda. Byatumye umugabo wanjye yiyambaza inshuti bakodesha indi modoka."
Ubu buryo bwo kwishakira imodoka ngo ntibwizewe kuko umurwayi agenda nta muganga umuherekeje.

Ubwo abadepite basuraga iki kigo nderabuzima mu mwaka wa 2014, bari bemeye gukora ubuvugizi kuri iki kibazo ariko ntikirakemuka.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ngororero ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kuradusenge Janvier avuga ko bavuganye na MINISANTE ikemera kubaha indi modoka ubu bakaba bategereje.

Agira ati "Umunyamabanga uhoraho muri MINISANTE yatwemereye ko bazaduhindurira iyi modoka, ubu dutegereje ko izaza."
Umunyamabanga uhoraho muri MINISANTE, Nyemazi JEAN Pierre avuga ko iki kibazo bakizi ndetse ko hari imbangukiragutabara iyi minisiteri yatumije ku buryo nizibageraho bazahita bagikemura, ariko nta gihe ntarengwa yavuze izo mbangukiragutabara zizaziraho.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X