Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Intara zose z’u Rwanda zamaze kubona abazazihagararira mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017

Nyuma y’uko igikorwa cya Miss Rwanda gitangira kikitabirwa na benshi, ubu intara zose uko ari enye zamaze kubona abakobwa bazazihagararira.

Uretse umujyi wa Kigali utaragerwaho ngo hamenyekane abazawuhagararira, ubu muri izi ntara abamaze kumenyekana ko bazahagararira izo ntara ni 21.

JPEG - 165.7 kb
Akanama nkemurampaka mu majonjora ya Miss Rwanda

Kuwa Gatandatu tariki 14 Mutarama 2017 nibwo icyo gikorwa cyo gutoranya abakobwa bazahagararira buri ntara cyatangiye gitangirira mu ntara y’Uburengerazuba twanabibutsa ko ari nayo ntara yavuyemo Mutesi Jolly kugeza ubu ugifite ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda.

JPEG - 133.6 kb
Uburengerazuba

Ku Cyumweru tariki 15 Mutarama 2017, nibwo ayo majonjora yakomereje mu ntara ya Amajyaruguru maze abakobwa 6 aba ari bo babasha kuyatsinda biyongera ku bandi bazatoranywamo 15 bazavamo Nyampinga.

JPEG - 96.2 kb
intara y’Amajyaruguru

Mukunde Lorette,Mutangana Diane, Umutesi Winnie, Umwali Aurore, Umutoni Josiane na Uwimbabazi Adeline, nibo bakobwa batoranyijwe.

Kuwa Gatandatu, tariki 21 Mutarama 2017 mu ntara ya Amajyepfo Abakobwa 4 bari bitabiriye amarushanwa bose uko bari baje kurushanwa bemerewe gukomeza, mu gihe abari biyandikishije ari 11.

JPEG - 190.1 kb
Intara y’Amajyepfo

Aba bakobwa ni Helene Urayeneza w’imyaka 23, Aisha Umutesi w’imyaka 21, Belinda Umutoniwase w’imyaka 21 na Queen Kalimpinya w’imyaka 18.

Amajonjora mu ntara zose yasorejwe mu ntara y’Iburasirazuba kuri iki Cyumweru taliki 23 Mutarama 2017, aho abakobwa batsinze amajonjora ari 5 mu 10 bari batoranyijwe muri 14 bari biyandikishije.

JPEG - 109.4 kb
Uburasirazuba

Ku wa 28/01/2017 hazaba hatahiwe abo mu mujyi wa Kigali, igikorwa kizabera kuri Hill Top Hotel, kuva ku isaha ya saa munani z’amanywa.

Tariki 04 Gashyantare 2017 hazaba ijonjora ry’abakobwa 15 (Pre-selection Top 15). Icyo gikorwa kikazabera kuri Peti stade i Remera.

Nyuma yaho abakobwa 15 bazaba batoranijwe nibo bazahita bajyanwa muri ‘Boot camp’ i Nyamata muri Golden Tulip La Palisse aho bazaba bari kuva tariki ya 12 Gashyantare kugeza kuri 24 z’uku kwezi.

Taliki 25/02/2017 nibwo hazamenyekana uzegukana ikamba rya Nyampinga 2017 mu muhango mukuru uzabera uzabera mu ihema rya Camp Kigali mu masaha ya nimugoroba.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X