Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Babiri bakekwaho gusiga amazirantoki ku rwibutso rwa Jenoside bafashwe

Abakekwaho gusiga amazirantoki ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruherereye mu Mudugudu w’Akamabuye, Akagari ka Nyakibanda mu Murenge wa Gishamvu mu karere ka Huye,bari mu maboko y’abashinzwe umutekano.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Gishamvu rwasizwe amazirantoki
Abakoze iki gikorwa kigayitse ngo bafashe amazirantoki basiga ahanditse amazina ya bamwe mu bashyinguye muri uru rwibutso, kuburyo amazina atagaragaraga.

Niragire Juliette utuye hafi y’uru rwibutso akaba anafite abe barushyinguyemo, yabwiye itangazamakuru ko atamenye igihe ibi byabereye. Gusa avuga ko ahagana saa tanu z’ijoro ryo kuri iki cyumweru we n’abana babonye abantu bacanye amasitimu mu muhanda hafi y’urwibutso.

Yavuze ko yaketse ko ari abajura kuko bari bamaze iminsi bamutera, agahita afata telefoni ye igendanwa agahamagara atabaza.

Abo bantu ngo bumvise Niragire avugira kuri telefoni atabaza, bahita biruka baragenda, ariko ngo ntiyamenya niba hari icyo basize bakoze ku rwibutso.

Avuga ko mu gitondo aribwo yabwiwe n’abantu bari baje kumuhingira ko ku Rwibutso hari imyanda, yajya kureba agasanga ari amazirantoki basizeho.


Ati"Abantu baje kumpingira barambaza ngo ese ibi ni iki abana bakoze ku rwibutso? N’uko ngiye kureba nsanga ni iriya myanda iriho. Twe twibwiraga ko twabatesheje kwiba kuko bari basanzwe badutera".

Abarokotse jenoside batuye muri aka gace batangaje ko uretse amagambo bagendaga babwirwa n’abaturanyi yumvikanamo ingengabutekerezo, ubusanzwe ngo nta bindi bikorwa bipfobya cyangwa bihakana jenoside byahagaragaraga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishamvu Alphonse Mutsindashyaka, avuga ko ibi bintu bibabaje cyane ndetse bigaragaza ko hari abantu bagifite ibitekerezo bibi, bakaba bakeneye kwigishwa.

Avuga ko hagiye gukorwa inama iri buhuze abaturage n’ubuyobozi bw’akarere ndetse n’inzego z’umutekano, bakaganiriza abaturage bakanabagira inama z’uburyo bakwitwara.

GIF - 123.8 kb
Bahise batangira kuhakora amasuku

Nyuma y’uko ubuyobozi n’abaturage bahageze uru rwibutso rwongeye gukorerwa isuku, amazirantoki yari yashyizweho avanwaho.
Uru rwibutso rukaba rushyinguyemo imibiri igera kuri 248 yazize Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X