Monaco cosmetics

Mu mafoto dore ibyo Barack Obama ahugiyemo nyuma y’umunsi umwe avuye ku butegetsi bwa Amerika

Nyuma yo kumara imyaka 8 mu biro bya White house ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama kuri ubu yatangiye kwibera mu buzima busanzwe ari nako yikinira imikino itandukanye n’inshuti ze.

Nyuma y’umunsi umwe gusa Donald Trump wamusimbuye ku mwanya w’umukuru w’igihugu akimara kurahira, Obama yatangiye kugaragara yikinira Golf n’indi mikino itandukanye nk’umuturage usanzwe.

Obama nka Perezida wari usanzwe akunda uyu mukino wa Golf yagaragaye mu mwenda wo gukinana anarya umugati ntacyo yishisha ubwo yari ku kibuga cya Porcupine Creek Golf Club muri Calfonia kuri uyu wa Gatandatu nyuma y’irahira rya Trump.







Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X