Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Urukundo >> 

Mugore waba utagira ubushake bwo gutera akabariro cyangwa ububobere? Ni gute wakira ubwo burwayi?

Ingo nyinshi muri iki gihe ziri kugenda zisenyuka ku bwinshi kubera ikibazo cyo kutagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ku mugore, mu ndimi z’amahanga byitwa ‘frigidity’, ndetse no kutagira ububobere mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina. Ese ni gute wakira ubu burwayi.

Ikibazo cy’ubushake buke mu mibonano mpuzabitsina ku bagore no kubura ubububere ni ibibazo 2 bitoroshye kuko bituma benshi mu bashakanye babaho mu buzima bubashaririye, kuko uretse no kuba abagabo bashobora kubibaziza, n’umugore ufite icyo kibazo ubwe bimutera ipfunwe akumva ko atameze nk’abandi.

Ese kutagira ubushake ku mugore ni iki?

Kugirango byumvikane neza, abahanga basobanura ko kutagira ubushake bwo gutera akabariro ku bagore wabifata nk’uburemba ku bagabo, ni ukuvuga ko ari igihe umugore aba atagira ubushake (desir sexuel) bw’imibonano mpuzabitsina, yanayikora ntagire icyo yumva ndetse ntagere no kubyishimo bya nyuma (orgasme), bikamera nk’aho ntacyo yakoze.

Akenshi na kenshi ubu burwayi butera abagore babufite kutagira ububobere mu mibonano mpuzabitsina rimwe na rimwe bakanakomereka mu gitsina mu gihe igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina kirimo gukorwa.

Ese ni iki gitera umugore kutagira ubushake bw’imibonano mpuzabitsina?

Indwara yo kutagira ubushake bw’imibonano mpuzabitsina ku bagore, ishobora guterwa n’impamvu zitandukanye harimo uburwayi nka diyabete, indwara z’umutima, Hepatite, Cancer n’izindi.

Ishobora kandi guterwa n’ihungabana umuntu yahuye na ryo, kwiheba gukabije, gufatwa ku ngufu, ugutandukana kw’ababyeyi bawe bikakwangisha imibonano, imisemburo itameze neza mu mubiri, ingaruka z’imiti umuntu aba yaranyoye, kumara igihe kirekire udakora imibonano n’ibindi.

Akenshi iki kibazo kigaragara ku bagore bakuze (Bacuze cyangwa bari hafi gucura), ibi ahanini bigaterwa n’imisemburo iba yaragabanutse mu mubiri wabo bita "estrogen", bigatuma umugore yumva nta mibonano mpuzabitsina ashaka, ibi kandi bikaba bigira ingaruka nyinshi ku bashakanye, harimo n’ubwumvikane bucye hagati yabo.

Ese wakira gute burundu ubu burwayi?

Hari imiti yabonetse ikoze mu bimera, ikaba ishingiye ku buvuzi gakondo bw’abashinwa . ikoreshwa ku rwego mpuzamahanga kandi ikaba yizewe, ifasha kongera imisemburo ya Estrogen, bityo bigafasha umugore kugira ubushake mu mibonano mpuzabitsina no kubobera mu gihe ari gukora imibonano mpuzabitsina.

Ikindi kandi iyo miti ifasha abagore bageze mu gihe cyo gucura (Menopause), ikabafasha cyane cyane mu kudahura n’ingaruka zo gucura.


Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 4/08/2017 saa 19:35

Iyomiti Itera Ubushake Ikazana Ububobere Kubadamu Ibonekahe ?
Kanda hano umusubize

M.J - 1/06/2017 saa 06:04

imiti ifasha kongera umusemburo wa Estrogen tayibona dute kandi iboneka he?
Kanda hano umusubize

M.J - 1/06/2017 saa 06:03

imiti ifasha kongera umusemburo wa Estrogen tayibona dute kandi iboneka he?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X