Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ese Padiri Nahimana wongeye kuza mu Rwanda ntashobora gutabwa muri yombi?

Padiri Nahimana Thomas uyobora ishyaka Ishema ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Leta y’u Rwanda, na bamwe mu barwanashyaka be bategerejwe mu masaha make ari imbere y’ikigoroba kuri uyu wa mbere tariki ya 23 Mutarama 2017 Ese ko ubushize umuryango Ibuka wari watangaje ko akwiye kubazwa ibyaha akekwaho byo gupfobya Jenoside, ntibishobora kumuviramo gutabwa muri yombi?

Umuryango Ibuka wakunze kuvuga ko Padiri Nahimana Thomas mu mvugo no mu nyandiko yaranzwe no gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Yagiye abazwa uko azitwara muri iki kibazo, maze akavuga ko ntacyo yishinja yishinja. Yagize ati: "Njye rwose nta mpungenge mfite z’uko nashyika mu Rwanda ngo ntabwe muri yombi. Natabwa muri yombi nta cyaha mfite? Njye nta nyungu n’imwe mfite mu guhakana cyangwa gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

JPEG - 32.1 kb
Padiri Nahimana Thomas ese ntazabazwa ibyo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi

Iyo Jenoside yabaye ndi mu gihugu kandi yadukozeho twese! Abavuga bene izo mvugo bajye bitonda hato batazafatwa nk’abashinyaguzi! Gusa ndahamya ko nabo batayobewe ko nta cyaha nk’icyo kimpama."

Padiri Nahimana akomeza agira ati: "Gusa nanone nk’umunyapolitiki ushishikajwe n’ineza y’igihugu, mfite inshingano ikomeye yo kwibutsa Abanyarwanda ko n’ubwo Jenoside ari ikibazo gikomeye twahuye nacyo, hariho n’ibindi bibazo bitoroshye tugomba gufatanya gushakira umuti. Ntidukwiye kwemera kuba imbohe z’amateka agoye, tugomba rwose gushyira ingufu hamwe tukubaka ejo hazaza haduha icyizere cy’uko Abanywarwanda batazongera gufata intwaro ngo barwane, bicane, bamarane... Niyo mpamvu ndi umutaripfana nkaba ngomba kwibutsa ko akarengane n’ivangura bigomba kurwanywa bikomeye."

N’ubwo ariko Padiri Nahimana Thomas avuga ko arwanya ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame, yemera ibikorwa byinshi by’indashyikirwa yagejeje ku banyarwanda, kandi ibi arabimushimira cyane.

Yagize ati: "Perezida Kagame nk’umukuru w’igihugu hari ibikorwa bikomeye nanjye nshima. Iyo ni inshingano ye, iyo atabikora nibwo hari kuba hari ikibazo. Ariko ikiruta byose nshima Perezida Kagame, ni uko u Rwanda ubu rutameze nka Siriya, rukaba atari igihugu kivogerwa n’ubonetse wese."

Yifashishije ikinyamakuru Le Prophete yashinze afatanyije na Padiri Fortunatus Rudakemwa aba bagabo bombi bavuzweho gukwirakwiza ibitekerezo byo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi.

Padiri Rudakemwa Fortunatus we yaje kwikura muri iki kinyamakuru gisigarana Padiri Nahimana Thomas. Gusa Fortunatus ntawe uzi aho aherereye kuko ntakivugwa.

Aba bapadiri bombi bari mu Bufaransa bakaba bakomoka muri diocese ya Cyangugu.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X