Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Uzayisenga Isaïe aratabaza nyuma y’uko inyubako za ADEPR zo ku Gisozi ziri mu bipyinagaza abahanzi bayo

Nyuma y’uko abahanzi benshi baririmba indirimbo zaririmbiwe Imana batunga agatoki amatorero yabo ko itabafasha mu myubakire y’umuziki wabo, Umuhanzi Uzayisenga Isaie we aratunga agatoki itorero ADEPR abarizwamo ko ipyinagaza abahanzi bayo kubera inyubako zayo zo ku Gisozi zitaruzura.

Uyu musore wamenyekanye cyane mu ndirimbo “Amaraso ya Yesu,Kwa Data ni mu Ijuru…, nyuma yo kutumvikana nka mbere agitangira ubuhanzi bwe, yasobanuye ko kuva inyubako ziri torero ziherereye ku Gisozi zitaruzura neza nta kintu bashobora gufasha umuhanzi waryo mu muziki ngo ubutumwa bwiza bwaguke.

JPEG - 21.7 kb
Uzayisenga Isaie umuhanzi muri ADEPR

yagize ati" Ntakintu bagufasha ntiwanabishyiraho umutima, baguha iki se noneho na ziriya nyubako zo ku gisozi zitaruzura? ntabwo bishoboka ntiwababwira ikibazo cy’amafaranga."

Isaie yatanze ingero ko mu minsi ishize nta muhanzi ukomeye wo muri iri torero wigeze ategura ibitaramo kubera nta bushobozi, ashimangira ko wasanga nta muhanzi wundi ufite igitekerezo cyo gutegura igitaramo kuko Concert kuyitegura birahenze.

Hagati ya za 2008 na 2011 nibwo uyu muhanzi ubusanzwe ubarizwa muri ADEPR yasohoraga indirimbo zitandukanye ndetse zigafasha abakristu kujya mu bubyutse, ariko nyuma yaho ashyiriye album ye y’amashusho hanze yabaye nk’ubuze ndetse abakunzi be batangira kwibaza iyo yagiye.

Imirasire.com yifuje kumenya kubura kwe byaba bifite aho bihuriye no gutererenwa n’itorero rye maze yemera ko hari igihe ataboneka ariko kandi ngo hari byinshi aba arimo gutegurira abakunzi b’indirimbo zaririmbiwe Imana.

Uyu musore yavuze ko mu bituma atagaragara ngo anategure ibitaramo, ari ukuba umuziki wa Gospel nta muterankunga ifite nabyo biri mu mbogamizi ndetse n’insengero abahanzi babarizwamo zikaba zibarenza ingohe bityo bigatuma abahanzi badahubukira gukora ibitaramo.

Yagize ati” Gukora umuziki nta muterankunga biragoye, wenda tuvuge ko twe abahanzi tuba dukorera Imana, ariko hari abacuranzi utazanaho ibyo, gusa nta kundi twarabyakiriye dore ko twe nubundi umurimo wacu ni ugukorera Imana”

Uretse uyu muhanzi uvuga ko batereranwa n’insengero zabo, muri ADEPR hakomeje kuvugwa ko badakunda kwita ku bahanzi babo ngo bababe hafi ugasanga ntawe ubitaho, izo nyubako rero zo ku gisozi aho ziziye usanga zarazanye inzitizi ku bahanzi kimwe n’abandi bakirisitu muri rusange.

Imirasire ikomeza kuganira na Isaie ku byerekeye umuziki we usa n’uwasubiye inyuma yabajijwe niba ashobora kuririmba mu Injyana ya Hip Hop ubusanzwe itavugwaho rumwe muri iri torero maze avuga ko yayikora rwose nuko ubusanzwe atayishobora, gusa ayishoboye ngo yayikora kuko byoroshye kuyitambukirizamo ubutumwa.

Yagize ati”njyewe n’uko iyo njyana ntayishobora ariko ndamutse nyimenye nayiririmba.Ni injyana byorohera buri wese gutambutsa ubutumwa, n’ubwo abantu batubwiraga ko ari injyana idakwiye kuririmbwa mu rusengero, ariko njyewe nayiririmba.”

Kugeza ubu Isaie avuga ko yatangiye kuvugurura umuziki we akora imyitozo mu miririmbire, ndetse muri iki Cyumweru akaba agiye gukora amashusho y’indirimbo “amashimwe” akaba ateganya no gukora ibitaramo 2 bimushobokeye kimwe akazagikorera i Musanze ikindi akagikorera i Kigali.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Mbonyimana Philemon - 2/07/2017 saa 12:57

Abashinze Amadinibarebe Ukobafasha Abahanzibaririmba Gospel Kukobyababibabaje Kumva Umuhanzi Wakunzwemuri Gospel Agikodesha Inzuyokubamo Reba Nka Primuns Icyokorera Abasitar Ubonako Baterintambwe Ikomeye Muribyose Kd Neza Ukombona Amadini Nayonarebe Ukoyagerageza Gufasha Abahanzibayo Reba Baba Shukisha Gruvu Award Itanabashakugura Trephonenzizakoko? Kobakora Umurimomwiza Kandi Ucyenewe Nikucyi Batavahobari Nabobigaragarekobakorerimana Abayobozibamadini Nibisubireho Murakoze Icyonigitekerezocyange Kandimucyirebeho!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X