Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ese Padiri Nahimana ntiyaba yatinye ibirego by’umuryango Ibuka?

Itangazo riherutse gushyirwa ahagaragara n’ishyaka rya Padiri Nahimana Thomas , ryavugaga ko uyu mupadiri winjiye muri Politiki n’abamuherekeje bazagera i Kanombe baturutse i Paris Kuri uyu wa Mbere tariki 23 Mutarama 2017 mu ndege y’ikompanyi y’Abaholandi, KLM, ikahagera saa 19:20 aho yari kuba aje mu Rwanda gutangiza gahunda ye yo kuwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu. Ariko kugeza ubu amakuru agera mu Imirasire.com avuga ko nta wigeze akandagira kubutaka bw’u Rwanda ntawigeze agera.

Ubushize umuryango Ibuka wari watangaje ko akwiye kubazwa ibyaha akekwaho byo gupfobya Jenoside
Umuryango urengera inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA) wasabye ko Padiri Nahimana Thomas nagera mu Rwanda akurikiranwa n’ubutabera.
Nahimana umaze imyaka 11 mu buhungiro mu Bufaransa yamenyekanye cyane kubw’urubuga rwe Leprophete.fr rwanyuzwagamo ibitekerezo binenga ubuyobozi buriho mu Rwanda.

Hari abavuga ko bimwe mu byacishwaga kuri urwo rubuga birimo amagambo apfobya akanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Prof Dusingizemungu Jean Pierre, Umuyobozi wa IBUKA yabwiye itangazamakuru ko bimwe mu byandikwaga ku kinyamakuru cya Nahimana bipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, agasaba ko yagezwa mu butabera naramuka ageze mu Rwanda.

Yagize ati “Ziriya nyandiko abantu bakwiriye kuzireba hanyuma inzego z’ubutabera zigakora. Ariko tukanavuga duti turanifuza yuko inzego zose zafatanya , na Kiliziya gatolika ubwayo ntihere gusa mu kuvuga ngo twamaganye, tugize dute.Kiliziya ubwayo ifite inzego zireba nuko ikora ubutabera bwayo yewe ifite n’inkiko burya.”
IBUKA kandi yasabye n’ubutabera mu Rwanda gukora akazi kabwo hirindwa uwashaka gukingira ikibaba Nahimana.

Dusingizemungu ati “Hari amategeko u Rwanda rugenderaho no kuri ibyo ngibyo avugwaho, ubutabera nibukoreshe ubushishozi bwabwo n’ubwigenge bwabwo. Twe icyo twifuza nuko bikorwa atavuga ngo akingiwe ikibaba n’urwego uru n’uru, hanyuma ubutabera niba hari icyo bumubaza bubimubaze kuko atari hejuru y’amategeko.Ntabwo yakwitwaza ko ari umupadiri cyangwa ikindi cyose”

Ubutabera bukora iyo hari uwabushyikirije ikirego. Prof Dusingizemungu yavuze ko bakiri kwiga ku nyandiko zacishijwe mu kinyamakuru cya Nahimana, ngo “igihe tuzabona ko amakuru ahagije tuzakora ibyo tugomba gukora.”

Padiri Nahimana w’imyaka 45, yari kuza mu Rwanda kwiyamamaza ku izina ry’ishyaka Ishema Party yashinze mu mwaka wa 2013. Akaba yashakaga no kuryandikisha kugira ngo ryemererwe gukorera mu Rwanda.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X