Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Hari icyo uzi ku Ntwari z’Abana b’i Nyange? Dore Ubutwari bwabaranze

Ujya wumva bavuga abana b’i Nyange, bakaba no mu ntwari twizihiza tariki ya 01 Gashyantare buri mwaka, ariko ushobora kuba utazi ibyababayeho, n’impamvu biswe intwari.

Phanuel Sindayiheba, umwe mu ntwari z’i Nyange akaba n’umuyobozi w’ishyirahamwe “Komeza Ubutwari” rihuriyemo intwari zikiriho, yasobanuye byinshi ku byababayeho, bibaviramo kuba Intwari.

Ngo hari mu ijoro ryo ku wa 18 rishyira 19 Werurwe mu mwaka wa 1997, ubwo bari ku ishuri ryisumbuye rya Nyange, ryari riherereye mu karere ka Kivumu, mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye, ubu ni mu karere ka Ngororero mu Ntara y’Uburengerazuba.

Muri icyo gihe, hari intambara y’abacengezi, ngo aka karere na ko kakaba kari gasanzwe karangwamo umutekano muke kubera abacengezi bihishaga mu ishyamba rya Gishwati.
Ngo icyo gihe Sindayiheba yigaga mu mwaka wa 6, kimwe n’abandi bagenzi be bari bari kwitegura gukora ikizami gisoza amashuri yisumbuye.
Sindayigaya, ari gusobanurira umunyamakuru uko byagenze ubwo baterwaga n’abacengezi (ifoto, Ngendahimana Samuel)
Ngo bari basanzwe bumva amasasu avugira kure, ubwo ingabo z’u Rwanda zabaga ziri kurwanya abacengezi.
Gusa ngo muri iryo joro, urusaku rw’amasasu rwabaye rwinshi, kandi rwumvikanira hafi y’ishuri. Ngo bakomeje gusubiramo amasomo yabo nk’uko bisanzwe, kuko ntawatekerezaga ko bageza aho gutera ikigo cy’ishuri.
Ngo uko igihe cyashiraga, barushijeho kumva amasasu abasatira. Ngo hafi saa mbiri, ni bwo batangiye kumva amasasu ari kugwa ku madirishya y’ishuri.

JPEG - 32.4 kb
Sindayigaya Phanuel, uhagarariye Intwari z’I Nyange

Sindayigaya yagize ati “umunyeshuri umwe yahise ahaguruka, atugira inama yo kuryama hasi kugira ngo nihagira amasasu yinjira ntaduhitane.”

Muri ako kanya ngo amasasu yabaye nk’ahagarara, maze hashize akanya gato hinjira abantu batatu mu ishuri bari bambaye imyenda ivanzemo iya gisirikari n’iya gisivile, bafite imbunda, harimo n’ufite inkota.
Ngo uwagaragaraga nk’aho ari mukuru muri bo yahise ajya imbere arangije ngo avuga mu rurimi rw’igifaransa ati “est-ce que vous me connaissez?” yababazaga niba bamuzi.
Ngo abana bamubwiye ko batamuzi arababwira ati “noneho mugiye kumbona.”
Sindayiheba akomeza avuga ko uwo mugabo yahise abasaba kumworohereza akazi, bagakora ibyo abasaba byose.
Sindayigaya yagize ati,“yaratubwiye ati “ ndabizi ko hano harimo abatutsi n’abahutu, abahutu nibajye iburyo, hanyuma abatutsi ibumoso.”
Ngo ako kanya, umukobwa witwaga Mujawamahoro Chantal yarabasubije ati “Nta muhutu, nta mututsi, twese turi Abanyarwanda.”
Ngo ako kanya ba bagabo uko ari batatu barebanyeho, barasohoka. Ngo bamaze kugera hanze, bahise banyuza grenade 2 mu idirishya ryari riteganye na Sindayigaya, zikomeretsa bamwe, na we akomereka mu bitugu.

Ngo ubu bwari uburyo bwo gutuma bava ku izima, bitandukanye nk’uko aba bagizi ba nabi babishakaga. Ako kanya barongeye binjira mu ishuri, bongera kubasaba kwitandukanya bakurikije amoko yabo.
Ngo umunyeshuri witwaga Sylvestre Bizimana, yahise abasubiriramo ko nta muhutu cyangwa se umututsi ubarimo, ko bose ari Abanyarwanda.
Ngo ako kanya, bahise batangira kurasa bahereye kuri Chantal Mujawamahoro wabangiye kwitandukanya ku nshuro ya mbere.
Ngo umukuru wabo yari ahagaze ku muryango asa n’aho ari kubacungira ko ingabo z’u Rwanda ziza. Sindayigaya wari ufite ibikomere bya grenade mu bitugu, yongeye kuraswa andi masasu 4 mu kuboko kw’ibumoso.
Mu buhamya bwe, avuga ko kurasa mu mwaka wa 6 byamaze iminota iri hagati ya 5-10, basiga bishe 3 abandi barakomereka bikomeye abandi byoroheje.
Ngo ibi byose babikoranaga igihunga, bikanga ko abasirikari b’Inkotanyi babahasanga. Bavuye mu ishuri ryo mu wa gatandatu, bahise berekeza mu wa gatanu, na bo basabwa kwitandukanya bakurikije amoko yabo.

Ngo aha ho yahageze bamaze gusengera hamwe, maze na bo babasubiza ko ari Abanyarwanda. Aha na ho hishwemo 3, benshi barakomereka. Mu mwaka wa 2010, undi yahitanwe n’ibikomere byamukurikiranye.
Iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyakozwe hagati ya saa mbiri na saa mbiri na 20, ari na bwo Inkotanyi zahageze.
Ngo umusirikari wa mbere w’ingabo z’u Rwanda ahagera, yasanze hari inkomere nyinshi. Sindayigaya agira ati“Twabanje kugira ubwoba dukeka ko ari bo bagarutse, ariko baraduhumuriza, tubona n’imyenda ari iy’igisirikari cy’u Rwanda.”
Ngo bahise batangira gushakisha ubutabazi bwihuse, bazana abaganga, bazana imiti y’ibanze babavurishije kugeza mu gitondo.
“Nta tumanaho ryari rihari, hakoreshejwe ibyombo na telefoni za CICR badutabariza. Icyo gihe umuhanda Kibuye-Kigali wari mubi cyane ku buryo abasirikari bagombye kujya bahagarika imodoka zose zihanyura bagapakurura ibintu birimo, bagasasamo matela hanyuma bagashyiramo inkomere zikagezwa i Kabgayi.”
Mu mashuri abiri yari agizwe n’abanyeshuri 47, barindwi muri bo ni bo bapfuye, 40 baracyariho.

Ni icyi cyabateye kutitandukanya?

Abacengezi bateye ishuri ryisumbuye ry’i Nyange mu wa 1997, nyuma y’imyaka itagera kuri itatu Jenoside ibaye.
Muri icyo gihe, ibikomere byasizwe na Jenoside n’intambara byari bikiri bibisi, Ubumwe n’Ubwiyunge butarashinga imizi, akaba ari yo mpamvu abantu benshi bibaza icyari cyihishe inyuma yo kutitandukanya kw’abana b’i Nyange ubwo babisabwagwa n’abacengezi.
Mu kubisobanura, Sindayigaya agira ati “Abantu benshi barambaza bati “buriya si ibintu bari barabigishije mukabifata mu mutwe, mukaba mwarabisubiyemo gusa…nyamara, icyo gihe twari abanyeshuri baturutse mu ngeri zitandukanye, harimo abarokotse jenoside, abafite ababyeyi cyangwa abo mu miryango bafunze kubera jenoside, ndetse hari n’abaturutse hanze.
Byari binatugoye kubana. Ariko hari ibintu nka bitatu byatumye tubasha guhurira ku cyemezo cyo kutitandukanya. Icya mbere ni umuyobozi w’ishuri wagiraga igitsure kandi akita cyane ku burere bw’abana bamunyura imbere.

Barihuta Abba Aimé ubu ubarizwa mu kigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB), yadutozaga discipline, akadutoza gukunda ikiza, no kwanga ikibi.
Yahoraga atwibutsa ko icyo twagiye gushaka ari uburere n’ubumenyi, ko ibindi byose ntacyo bimaze. Ibi byatumaga duhuza kabone n’aho twari dufite amateka atandukanye.
Twakundaga kandi gusengera hamwe nk’ishuri. Nk’igihe duterwa ubwo twari dutangiye kumva amasasu adusatira abandi banyeshuri barambwiye ngo nimbasomere ijambo ry’Imana dusenge, nidupfa tujye no mu ijuru.
Ikindi ngo hajyaga haza abantu baje kubigisha ubumwe n’ubwiyunge, no kubabarirana”.

Icyo bivuze kwitwa intwari bakiriho

Sindayigaya aragira ati “Ni byiza, kuko uba uri intangarugero y’ikirenga, byibura nanjye igihugu cyabonye ko naba icyitegererezo ku bandi, ni iby’agaciro, ariko na none ntibyoroshye…uko umuntu arushaho kuzamuka, n’intege nke ziriyongera zikanagaragara. Iyo umuntu yari intangarugero agakora akantu gatoya gahita gafata intera ndende.

Bidusaba kwitwararika, tukarinda umurage w’ubutwari, buri wese aho abarizwa. Kuri ubu ntituzarindira intambara y’abacengezi ngo dukomeze kuba intwari. Biradusaba gukora neza buri wese ibyo arimo, kandi buri wese ubu yitirirwa ibyo yakoze ku giti cye”.

Imibereho y’abana b’i Nyange

Sindayigaya akomeza agira ati “Dutuye mu muryango nyarwanda, ntidutuye ahihariye. Uretse umuntu umwe utarabashije kurangiza amashuri yisumbuye na we utabayeho nabi mu buzima bwo mu cyaro, abandi bose bararangije, ubu 15 barangije na kaminuza, 3 bari kuyiga, abandi benshi ni abarimu.
Sinemera ko tubayeho nabi, ibyo ni ugukabya. Yego abarimu bahembwa makeya, ariko ni bose muri rusange. Gahunda za Leta mu byiciro bitandukanye natwe zitugeraho nk’abandi banyarwanda.

Usibye gusa abantu bagifite ibikomere bitavuwe, ni bo leta yitaho by’umwihariko.”

Ngo kugeza ubu, abantu 7 ni bo bagifite ibikomere binini, bamwe ni fragments za grenade zigeze kure mu mubiri ku buryo kubabaga bitoroshye n’ibindi.
Ngo biri kwigwaho kugira ngo hafatwe umwanzuro wo kubajyana kuvurirwa hanze.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X