Monaco cosmetics

Trump yahagaritse inkunga USA yateraga imiryango ishyikiye gukuramo inda

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yasinye itegeko rivanaho amafaranga icyo gihugu cyageneraga imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwo kuvanamo inda no kubikangurira rubanda.

Umuvugizi wa Trump, Sean Spicer yavuze ko iryo tegeko rigamije kwerekana ko uyu muperezida mushya ashishikajwe n’ubuzima bw’Abanyamerika, n’abana bataravuka barimo.

Si ubwa mbere iryo tegeko rizwi nka Mexico City Policy, rishyirwaho kuko ryashyizweho umukono bwa mbere na Perezida Ronald Reagan nawe w’umurepubulikani mu 1984. Nyuma yaho ryahise rikurwaho n’abademokarate, ku buyobozi bwa Bill Clinton.

JPEG - 37.9 kb
Perezida Trump amaze gusinya itegeko

Ritegeka imiryango itegamiye kuri Leta ifashwa na USA kwemera kutazagira uwo ikuriramo inda cyangwa ngo ikangurire rubanda kuzivanamo nk’uburyo bwo kuboneza urubyaro.

Ku buyobozi bwa George W. Bush, iryo tegeko ryongeye gusubizwaho ariko nyuma nanone rivanwaho mu 2009 na Perezida Obama.

BBC ivuga ko imiryango iharanira ukwishyira ukizana kwa muntu yahise yamagana bikomeye uwo mwanzuro Trump yafashe. Rimwe mu mahuriro yaryo, Natal Pro Choice America ryashyize ahagaragara itangazo rigira riti “Ibikorwa bya mbere bya Trump birerekana ko ashyize imbere gucecekesha abatavuga rumwe nawe no guhonyora abagore.”

Trump yasinye iri tegeko nyuma y’iminsi ibiri abagore bigaragambije bamusaba kubahiriza uburenganzira bwabo.

Ubwo yiyamamazaga yavuze ko adashyigikiye gukuramo inda uretse mu gihe umukobwa cyangwa umugore yafashwe ku ngufu, yasambanye n’uwo bahuje isano ya hafi cyangwa inda ishobora kumuhitana.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X