Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Nyamasheke: Umugabo yahitanywe n’impanuka y’igare

Umugabo w’imyaka 37 y’amavuko witwa Nshimiyimana Théophile yahitanywe n’igare yari atwaye, ubwo yagongaga umugore witwa Mukamana Monique na we w’imyaka 37 ariko we akaba agihumeka nkuko bitangazwa n’Ubuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke.

Abari aho impanuka yabereye mu mudugudu wa Ninzi, akagari ka Ninzi mu murenge wa Kagano, muri metero 300 gusa uvuye ku biro by’aka karere,avuga ko uyu mugore wazamukaga yerekeza ku biro by’akarere aho bita ku ishusho, yahagaze aganira na bagenzi be babiri ku ruhande rw’ibumoso bw’uyu muhanda wa kaburimb.

Bavuze ko mugenzi we wari uri ku rundi ruhande yamuhamagaye ngo aze amusuhuze, yajya kumusuhuza agakubitana n’igare riri ku muvuduko wo hejuru rikamugonga.

Nyiranzafashwanimana Jeannette wabonye ibyabaye unahaturiye yagize ati “uwo mugore yambukiranije umuhanda agiye gusuhuza mugenzi we igare ryamanukaga ryahoreye cyane, rihita rimukubita agwa aho mu gice cy’abanyamaguru, umunyegare na we ahita acuranguka akubita umutwe hasi ahita ajanjagurika umusaya wose, umutwe urabyimbagana, akuka n’amenyo 3,umugore na we akomereka mu maso no mu ku maboko bombi bahita bajyanwa mu bitaro bya Kibogora.’’

Umuyobozi w’aka karere Kamari Aimé Fabien na we yemeje aya makuru, anahamya ko bakimara kugezwa ku bitaro bya kibogora yahise abona amakuru ko uyu mugabo ahise apfa umugore na we akaba amerewe nabi, aho akomeje kwitabwaho n’abaganga.

JPEG - 97.2 kb
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Kamari Aimé Fabien

Yagize ati’’ Ni byo koko iyi mpanuka yabaye mu ma saa tanu n’igice z’amanywa zo kuri uyu wa mbere hafi cyane y’ibiro by’akarere aho igare ryamanukanaga umuvuduko mwinshi ryagonze umugore wambukiranyaga umuhanda bombi bakagwa uyu mugabo agahita akukira rimwe amenyo 3 akanangirika umusaya cyane,akanabyimbagana umutwe, bombi bakajyanwa mu bitaro bya Kibogora, umugabo agahita agwayo,umugore na we akaba akomeje kwitabwaho n’abaganga.’’

Yakomeje agira ati “Twababajwe cyane n’iyi mapanuka, tukaba dusaba abaturage kwitondera umuhanda,bakajya bamenya aho bagendera bakirinda kuwambukiranya batarebye impande zose,abatwara ibinyabiziga na bo bakirinda umuvuduko ukabije,kuko ari wo nyirabayazana w’impanuka nyinshi zikunze kuba mu mihanda nk’iyi.’’

Iyi mpanuka ibaye hatarashira ibyumweru bibiri mu kilometero kimwe gusa uvuye aho yabereye habereye indi y’imodoka yagonze veterineri w’umurenge wa Karambi muri aka karere,wari kuri moto ajyanye amaraporo ku karere agahita agwa aho.

Nyakwigendera wakoraga amaradiyo n’amatelefoni ku gasantere k’ubucuruzi ko ku gataka mu kagari ka Gako muri uyu murenge asize umugore n’abana babiri,akaba ashyingurwa kuri uyu wa kabiri.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X