Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ishyamba si ryeru hagati y’abashoferi ba RFTC n’ubuyobozi bwabo

Abashoferi bakorera RFTC ( Rwanda Federation for Transport Cooperative) baratangaza ko babangamiwe no gukatwa amafaranga yabo y’imishahara nta mpamvu byitwa ko batageze kuri target ikenewe. Ubuyobozi bw’iyi koperative bwemeza ko bwashyizeho iyi ngingo hagamijwe gukumira abashobora kuba bakwiba ndetse no gukorera ku mihigo.

Abashoferi bakorera RFTC bavuga ko batiyumvisha impamvu bakatwa imishahara yabo byitwa ko batagejeje kuri target amafaranga basabwa ku munsi kuko bataba bavuganye n’abagenzi bari butege uwo munsi.

JPEG - 32.3 kb
Anita Mukamusoni umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RFTC

Ibi babivuga bashingira ku ngingo z’itegeko ribagenga mu kazi rivuga ko utagejeje ku kigereranyo cya ligne akoreraho.

Mu masezerano yabo y’akazi ku ngingo ya 3 igika cya J haragira hati “ Guharanira ko imodoka atwara yunguka ageza ku kigereranyo ateganirijwe ku murongo(ligne) akoreraho atayagezaho akishyura ikinyuranyo cy’ayo agomba kwishyura kuri iyo ligne cyangwa akayakatwa ku mushahara we”

Kuri iyi ngingo nanone ku gika L haragira hati “ Umushoferi nagira igihombo kuri mazout hamwe na versement kingana cyangwa kirenze 1/3 cy’umushahara we aya masezerano azahita aseswa nta nteguza”.

Izi ngingo nizo baheraho bavuga ko batishimiye iyi mishahara, bakavuga ko zari zikwiye gusubirwamo kuko ngo hari igihe umushoferi akatwa umushahara we wose bitewe no gukatwa kwa hato na hato byatewe n’uko yabuze abagenzi kubera ibihe bidasanzwe cyangwa ibiza.

Umwe mu bashoferi utarashatse kwivuga amazina yabwiye Imirasire.com ko yigeze guhembwa ibihumbi 40 ku mushahara w’ibihumbi 120 akorera ku kwezi.
Iki kibazo bakijyanye ku buyobozi bwa RFTC bubabwira ko buzabasubiza ariko barategereje amaso yaheze mu kirere.

Si ku buyobozi bwa RFTC gusa bajyanye ikibazo kuko banegereye ubugenzuzi bw’umurimo mu karere ka Nyarugenge bubabwira ko buzahamagara ubuyobozi bwabo bakavugana kuri iki kibazo.

RFTC ntiyemeranya n’abashoferi bayo

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RFTC Mukamusoni Anita yabwiye Imirasire.com ko nta kurenganya abashoferi byigeze bibaho.
Ati “ Ntibigeze batugeraho ngo tuganire kuri iyi ngingo kuko iyo baza twari gusuzuma icyo twakora”

Ku birebana na ziriya ngingo zombi ndetse n’amasezerano y’akazi muri rusange avuga ko baziteguye bafatanyije n’umunyamategeko wabo ndetse na bamwe mu bashoferi bahora kuri terrain kandi bazi uko abagenzi bagenda.

Ati “ nk’uko n’ahandi bakorera ku mihigo natwe twazishyizeho nk’imihigo yacu no kugira ngo dufashe abakozi guhigura ndetse no kurwanya ubujura.”

Mukamusoni avuga ko iyo umushoferi agize ibibazo bitandukanye bidatewe nawe bamukaturira amafaranga nawe.

Ati “ Umushoferi ashobora kujya mu igaraji mu buryo butunguranye, cyangwa yahuye n’ibiza akaturirwaho ibihumbi 5. Iyo icyo kibazo kimaze umunsi wose target y’umunsi ntayibarirwa”

Target abashoferi binubira ivuga ko ligne ya Kimisagara target ku munsi ari amafaranga 80, 000 ihwanye n’abagenzi 1000, Rwampala ni 60000 ihwanye n’abagenzi 650 Nyamirambo target ni 70000 ihwanye n’abagenzi 650 mu gihe Miduha target ari 90000 ihwanye n’abagenzi 1000.

RFTC yashinzwe mu mwaka wa 2012 igamije guteza imbere ingendo ( Transport) ndetse n’amakoperative n’amahuriro y’abakora transport.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

galore - 18/08/2017 saa 04:56

Mujye musobanurira abantu neza rwose. harimo akarengane.: Rftc. yatsindiye imihanda , bivuze ko ntayindi agence ikorera Kimisagara, nyamirambo, naho handi hose mwavuze. nonese niba agence ikorera kuri ligne yonyine, ntayindi bahanganye, kuki wategeka umubare w'abagenzi umushoferi akuzanira??? nonese mugihe wamubare utuzuye, abo baburaho batwawe n'iyihe agence???? ntekereza ko batwawe nindi coaster kandi ya Rftc!!!! ubwo se murumva ntabujura burimo??? barangiza ngo abashoferi batinza abagenzi mubyapa, ngizo za mauvais arret nibindi ntazi.... ubwo se wareka gutinza abagenzi, guhagarara nabi ute kandi hari versement watumwe??? icyo kibazo Rura, police, rftc bakagitekerejeho, bakareka kwirirwa bareba amakosa y'abashoferi babateranya n'abagenzi. Aha rwose ndagaruka kuri RURA, ikunda guhana abashoferi nibihano bikakaye ( harimo nk'icyo gutendeka umuntu 1 gihanishwa amande ya 200 000 F !!!) tekereza nawe 200000 kandi chauf ahembwa 120000F nayo atuzuye kubera ikatwa rya hato nahato!!! ubundi nakwibariza Rura ikibazo giteye uku; MBERE YO GUHANA UMUSHOFERI, MWABA MUZI AMATEGEKO AGENDERAHO YAHAWE N'ABAMUHAYE AKAZI??? NONEHO MUKABONA KO AYO MATEGEKO AMWOROHEREZA KUBAHIRIZA ANDI YANYU AJYANYE NO GUTWARA ABAGENZI ???? SINIBAZA IMPAMVU MUTABITEKEREZAHO! KERETSE NIBA RURA NAYO IGIRA IMIGABANE MURI RFTC!!! ndavuga kukindi kibazo cyubujura bwabashoferi: ndahantu hataba ubujura pe!! ariko niba ufashwe baguhane nkuko amategeko abiteganya. none se uwo utigeze ufata yibye umukata umushahara we muruhe rwego??? ubundi RURA nkuko yita kubagenzi , yagakwiye kwita no kubashoferi. kuko umugenzi azamererwa neza biturutse kumushoferi umerewe neza. ubundi isura mbi mwahaye abashoferi akabona gucika. ikindi Rura nitegeke RFTC kugarurira amafranga yose abashoferi bakaswe kumishahara yabo guhera igihe ziriya mashini za cashless zagiriye kuma coaster. Bareke kuvuga ko abashoferi bagiye biba , kuko abibye nabo barahanwe abandi barirukanwa. bivuze rero ko abagikora batigeze biba. Uko niko kuri rwose. Mbonereho kubwira abagenzi batega izo coaster ngo; isura mbi muha abashoferi, mubababarire kuko nabo sibo. Nagukereza, cyangwa se ati sohoka vuba, ubundi agatsimbura utaramara no kwicara, wariwatega coaster ikanga kugutwara kandi ubona ituzuye? kandi uhagaze kucyapa ra!! wakwitegereza neza ukabona ni coaster isanzwe ikorera kuri iyo ligne !! burya ngo iba igiye aho bahagaze ari benshi!!! Wowe ntacyo wamarira umubare umubare chauf aba ashaka ko wiyongera mumashini!!!! Mubihanganire rero nabo sibo
Kanda hano umusubize

galore - 18/08/2017 saa 04:54

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X