Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

RBA kubera guterwa inkunga na Leta ntigomba gupiganirwa amasoko

Ikigo cy’Igihugu cy’imiyoborere (RGB) kiratangaza ko hari impinduka ziteganyijwe zizatuma RBA idakomeza guhabwa inkunga na leta,ni mu gihe ibitangazamakuru byigenga bisabira Ikigo cy’Igihugu gishinzwe itangazamakuru, RBA, kuvanwa mu bipiganirwa amasoko

Mu kiganiro ku iterambere ry’itangazamakuru mu Rwanda, RGB yagiranye n’abayobozi b’ibitangazamakuru, kuri uyu wa 23 Mutarama 2017, ab’ibyigenga batangaje ko bidakwiye ko RBA iguma mu bipiganirwa amasoko kuko iterwa inkunga na leta.

Ibi babishingira ku kuba ibitangazamakuru byigenga bibeshwaho n’amafaranga bivana mu masoko yo kwamamaza. Kuba aboneka ubwayo aba ari make bikayasaranganya na RBA ngo bigiraho ingaruka zirimo no guhomba bikaba byafunga imiryango bitamaze kabiri.

Umuyobozi wa Great Lakes Voice, Robert Mugabe yagize ati “Ni igihe gito ibi binyamakuru mureba bigakinga. Gupiganirwa amasoko na RBA si byo.Ni byiza ko itungwa n’imisoro y’abaturage, atari uguhabwa imisoro igice kimwe ikindi ikajya mu ipiganwa.”

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere, Prof. Shyaka Anastase yavuze ko hari impinduka ziteganyijwe zizatuma RBA iva mu bigo bifashwa na leta.

JPEG - 27.6 kb
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere, Prof. Shyaka Anastase

Yagize ati “ RBA na yo ni urwego ivugurura ry’itangazamakuru riteganya ko na rwo ruzajya rwishakira ubushobozi. Ahubwo ni ukureba ngo iri soko twarikoranamo gute, niba hari amabwiriza atuma batareshya ku isoko ibyo ni byo byatekerezaho."

RGB ntisobanura uburyo RBA izavanwa mu bigo bifashwa na leta cyangwa igihe bizakorerwa.

Kugeza ubu bivugwa ko imibereho ya RBA iyikesha ingengo y’imari ya 40%, ihabwa na leta igasigara yishakira 60% mu masoko ipignirwa n’ibindi bitangazamakuru byigenga.

Mu Rwanda hamaze kugera radio zisaga 30 zirimo Radio Rwanda n’andi ashamikiye kuri RBA ndetse n’amatelevisiyo agera ku 10 tutibagowe n’ibindi bitangazamakuru bikorera kuri murandasi n’ibyandika byose bikaba bikesha kubaho amasoko bipiganira

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X