Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ibinyabiziga 3 byafatiwe Gatuna byashyikirijwe Ambasaderi wa Uganda

Imodoka ebyiri na moto byafatiwe ku mupaka w’u Rwanda na Uganda, byibwe mu bihugu bitandukanye, byashyikirijwe ambasaderi wa Uganda mu Rwanda, Richard Kabonero, kuri uyu wa Kabiri.

Nubwo bitibwe muri Uganda, Polisi y’u Rwanda iravuga ko bigomba gusubizwa muri Uganda kuko byafashwe byinjira mu Rwanda ari ho biturutse ndetse bikaba bifite ibyangombwa byo muri Uganda, kubisubiza muri Uganda ngo bikaba biri mu rwego rwo gufasha polisi yaho gukomeza iperereza.

JPEG - 46.1 kb
Ni imodoka ya PRADO n’indi y’ivatiri ndetse n’ikimoto gisa n’icya gipolisi

Imodoka imwe ngo yibwe muri Afurika y’Epfo, indi yibwa mu Buyapani, imoto yibwa mu Bwongereza.

Izo modoka zafashwe n’igipolisi mpuzamahanga (Interpol) ishami ry’u Rwanda. Ambasaderi wa Uganda Richard Kabonero yashimye ubufatanye bwa polisi y’u Rwanda.

Abafatanwe izi modoka ngo bashyikirijwe polisi ya Uganda mu minsi ishize.
Ibi bibaye mu gihe umwaka ushize Polisi y’urwanda yari yashikirije umukongomani imodika yo mu bwoko bwa Fuso nayo yari yafatiwe mu Rwanda.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X