Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Nyuma yo kubura aho bakinga umusaya kubera imvura, baratakambira inzego bireba kubafasha

Bamwe mu baturage bo mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali bakomeje gutakambira inzego bireba ko zabafasha nyuma yo gusigwa iheruheru n’imvura yaguye mu ijoro ryo ku wa gatandatu igahitana ubuzima bwa bamwe ikangiza n’ibikorwa remezo byiganjemo amazu.

Bamwe mu baturage basizwe iheruheru n’iyi mvura baravuga ko nta kindi bashingiyeho bagasaba ubufasha inzego bireba ngo kuko bari gushakisha ibisenge by’amazu yabo hirya no hino.

PNG - 490.2 kb
Abenshi bari rwantambi kubera kubura aho bakinga umusaya

Uretse amazu yo guturwamo yagiye hari n’abakoraga ibikorwa by’ubucuruzi mu ma quartier; aba nabo ngo bahagaritse ibyo bakoraga nyuma yo gutikizwa n’imvura bavuga ko bahanze amaso leta ngo bafashwe kongera gukora.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bukomeje gukangurira abatuye aho buvuga ko ari mu manegeka kwimuka kugira ngo barengere ubuzima bwabo.

Ariko bamwe mu baturage nabo bavuga ko imwe mu mpamvu yo gusenyuka kw’aya mazu ishingiye ku kuba batemerewe gusana nyuma yo gushyirirwaho ikimenyetso cyerekana inzu itemewe muri uyu mujyi wa Kigali ntibanashyirirweho igihe ntarengwa cyo kuba bazivuyemo zikaba zibasaziraho bazireba ibyo bavuga ko byanahagaritse ubuzima bwabo Gusa abavuga ibi ntibemera kugaragazwa ku mpamvu zabo bwite.

Umujyi wa Kiga uvuga ko ku bufatanye na Minisiteri ifite mu nshingano gukumira Ibiza Midimar, bagiye gushaka uko abagezweho n’ingaruka zikomeye z’ibi biza bashakirwa ubufasha bw’ibanze.

Mu rwego rwo gushaka umuti urambye wabatuye aha, umujyi ubarura ko ari mu manegeka, ngo hatangijwe gahunda yo kubaka imidugudu y’ikitegererezo ahazimurirwa bamwe mu baturage batishoboye batuye mu manegeka.
Ariko kandi bamwe bavuga ko igisa n’ihurizo rikomeye nanone ari ubushobozi bwo guha ingurane abashyiriweho bose ikimenyetso cy’uko batuye mu manegeka.

Nk’uko tubikesha Itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara n’umujyi wa Kigali ryerekana ko imvura yaguye mu ijoro ryo ku wa gatandatu yahitanye abantu 3 mu Mirenge ya Gikondo na Kanombe mu Karere ka Kicukiro n’Umurenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge

Iyi mvura kandi yangije byinshi birimo amazu ,amashuri n’imihanda mu karere ka Nyarugenge honyine hasenyutse amazu agera kuri 703 mu mirenge ya Nyarugenge (298), Nyakabanda (120), Nyamirambo (51), Rwezamenyo (121), Kigali (25), Kanyinya (15), Kimisagara (11) na Gitega (62).

Hasenyuka n’ibyumba 10 by’amashuri ya KABUSUNZU n’ibindi.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X