Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Inyama zibagirwa zikanagurishwa ku isoko ry’u rwanda ntizujuje ubuziranenge


Abashoramali mu gutunganya no kugabura amafunguro mu ndege no mu ma hotels akomeye mu Rwanda baratangaza ko inyama zibagirwa zikanagurishwa ku isoko ry’u Rwanda zitujuje ubuziranenge busabwa ku isoko mpuzamahanga, ibi bituma batumiza inyama hanze y’u rwanda .

Abatunganya bakanagabura inyama mu bigo bitwara abagenzi mu ndege zikorera ingendo ku butaka bw’u Rwanda , ibigo n’ ama hotels akomeye akorera mu Rwanda bavuga ko batumiza inyama hanze cyane cyane muri Afrika yepfo, ibi ngo ntibiterwa no kwanga iby’ibikomoka mu rwanda mu gihe u Rwanda u bwarwo rwashyize imbere gahunda ya made in Rwanda cg se ibyakorewe mu Rwanda.

Gusa ngo biterwa n’uko abanyamahanga banenga inyama zo mu Rwanda mu gihe nta kigo na kimwe gitunganya inyama mu Rwanda cyujuje ubuziranenge busabwa ku rwego mpuzamahanga mu cyiswe Hazard Analysis and critical Point cg (HACCP) mu mpine.

Patrick Buhigiro n’umukozi wa ASL Rwanda ikigo gitunganya kikanatanga amafunguro mu ndege.

Ukutuzuza ubuziranenge kw’inyama zo mu rwanda kandi byemezwa n’abakora akazi ko kuzibaga bashima intambwe bagenda batera mu gutunganya inyama, ariko bikaba bidakuraho ko isoko rigari ry’inyama rikomeje kubacika, bagahomba amafaranga menshi.

Ku rundi ruhande ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge RSB, gisanga kuba nta kigo na kimwe gitunganya inyama mu Rwanda gifite uruhushya rwemewe ku rwego mpuzamahanga ari uko bisaba abazitunganya kurusaba ku bushake, RSB ntiyemeranya n’uwavuga ko Inyama zo mu rwanda zose zitujuje ubuziranenge.

Kuba ababaga inyama bakanazicuruza mu Rwanda basaba inyemeza buziranenge ku bushake kandi habanje kwishyurwa ibihumbi 450000 by’u rwanda, ni kimwe mu bituma batitabira kuzisaba, gusa ubu abafite aho bahuriye n’itunganywa ry’ inyama bari guhabwa amahugurwa azabafasha kuzamura iyi myumvire, ihurizo muri ubu buziranenge bw’inyama nk’uko aya mabwirizia Haccp isaba abigaragaza , hazamo no kureba uburyo itungo ryorowe,ibyo ryariye n’uburyo ritwagwamo, kuva rivanwe mu rwuri kugeza ribaye ifunguro ku meza.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X