Monaco cosmetics

“Ikigo cya gisirikare cya Mukoni nticyagabweho igitero” Colonel Gaspard BARATUZA

Abantu batanu nibo bafashwe nyuma y’amasasu yumvikanye mu kigo cya gisirikare cya Mukoni,mu ntara ya Muyinga, nk’uko byatangajwe na Colonel Gaspard BARATUZA umuvugizi w’igisirikare cy’Uburundi ariko agahakana ko atari igitero cyakozwe muri icyo kigo.

Mu kiganiro yatanze kuri kuri uwu wa kabiri, Colonel BARATUZA Gaspard ytangaje ko abasirikare bari mu gikorwa cyo gucunga umutekano hafi aho y’ikigo cya Mukoni nk’igihe cy’isaha ya saa munani n’iminota 30 z’ijoro barashwe n’abagizi ba nabi bitwaje intwaro, ariko ntihagora n’umwe ukomereka. Colonel BARATUZA avuga ko abo barashe abasirikare ari abajura barimo bagerageza kwiba mu mihana yegereye icyo kigo, ariko bateshejwe ntacyo barakora.

JPEG - 35.1 kb
Colonel Gaspard BARATUZA, umuvugizi w’igisirikare cy’Uburundi


Igisirikare cy’Uburundi kivuga ko muri abo bantu barasanye n’abasirikare hafashwemwo abagera kuri batanu, hongera hafatwa imbunda ennye zo mu bwoko bwa Kalashnikov, hamwe gerenade (Grenades) ebyri.

Ku byari byatangajwe n’abashinzwe intwaro mu ntara ya Muyinga, aho bari batangaje ko kuri uyu wa kabiri abantu bitwaje intwaro bagerageje gutera ikigo cya gisirikare cya Mukoni, Colonel Gaspard BARATUZA yabyamaganiye kure.

Yagize ati: "Abantu batagera ku 10 ntibashobora gutera ikigo bafite imbunda ennye,ikigo kirimo abasirikare bagera kuri Magana atanu.

Muri 2015, hagaragaye ibitero mu bigo bya gisirikare bitandukanye i Bujumbura, ibitero byakurikiranye n’iyicwa ry’abantu bagera kw’ijana na mirongo itanu, nk’uko byatangajwe n’amashirahamwe aharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X