Monaco cosmetics

U Rwanda ku mwanya wa 4 mu bihugu by’ Afurika mu kurwanya ruswa

Raporo y’Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane (Transperency International igaragaza ko u Rwanda rwaje ku mwanya wa kane mu bihugu bya Afurika mu kugaragaramo ruswa nke.

Iyi raporo ni iy’umwaka wa 2016, aho u Rwanda rwaje rukurikira igihugu cya Botswana, Cap Vert n’Ibirwa bya Maurice.

Ku rutonde rw’ibihugu byose byakozwemo ubushakashatsi, u Rwanda ruza ku mwanya wa 50 mu bihugu 176 byo ku migabane yose igize isi.

U Rwanda rukaba rwagize amanota 54%, aho angana neza n’ayo rwari rwagize mu mwaka wa 2015.{}
Iyo usesenguye iyi raporo, usanga ibihugu byinshi byo byakozwemo ubushakashatsi byagiye bigonganira ku myanya imwe n’imwe ari byinshi. Aha twatanga urugero nk’ibihugu bya mbere biyobowe ibindi mu kugaragaramo ruswa nke. Harimo: Denmark na New Zealand , aho byombi bifite amanota 90%. Umwaka wa 2015, Denmerk yari yagize 91% iza
ku mwanya wa mbere mu gihe New Zealand yari yaje ku mwanya wa 4 n’amanota 88.

Ibihugu bigize akarere u Rwanda ruherereyemo byaje hafi ni Ethiopia iza ku mwanya wa 108, Tanzania ikaza ku mwanya wa 116, Djibouti 123, Kenya ni iya 145, Uganda 151,
Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo 156, Burundi iba iya 159.
Ku mwanya wa nyuma w’uru rutonde haza igihugu cya Somalia iri ku mwanya wa 176.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X