Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Gushyiraho Guverinoma mu buhungiro bivugwa kuri Nahimana bihatse iki?

Nyuma y’uko ishyaka Ishema ritemewe mu Rwanda ryitangarije ko umuyobozi waryo Padiri Nahimana kuri uyu wa Mbere yakabaye ari i Kigali ariko ntaze bigatuma avugwaho ubutekamitwe, ubu noneho iri shyaka rivuga ko rigiye gushyiraho Guverinoma izakorera mu buhungiro.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo amakuru yasakaye hose ko Nahimana Thomas agiye kuza i Kigali mu bikorwa byo kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, ariko nyuma isaha yari yatangajwe ko ahagerera irashira iminsi nayo irashira atabonetse.


Mu kiganiro n’ibitangazamakuru uyu munyapolitike yumvikanye avuga ko ishyaka rye rigiye gushinga Guverinoma ikorera mu buhungiro nyuma y’uko ngo hari ibaruwa babonye yabahagaritse ngo isa n’imwe yabahagaritse ubwo bari bageze i Nairobi muri Kenya baza mu Rwanda.

Abakurikiranira hafi iby’uyu mugabo bavuga ko atigeze akandagiza ikirenge ku kibuga cy’indege yagombaga guhagurukiraho,ahubwo ko ari ukwibeshyera ibintu bifatwa nk’ubutekamitwe arimo gukorera mu mahanga.

Kugeza ubu Leta y’u Rwanda yahakanye ibivugwa na Padiri Nahimana ko yaba yarashatse kuza mu Rwanda ikamwangira ndetse igashimangira ko amarembo afunguye yaba kuri Nahimana kimwe n’undi wese wifuza kuza mu Rwanda haba mu bikorwa bya Politiki cyangwa n’ibindi.

Padiri Thomas Nahimana bwa mbere yari yatangaje ko azaza mu Rwanda gutangiza gahunda ye yo kuziyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu, mu matora ateganyijwe muri uyu mwaka,akaba yari kumwe n’ itsinda ry’abantu bari bazanye na Padiri Nahimana mu Rwanda rigizwe na Venant Nkurunziza w’imyaka 33, Claire Nadine Kasinge w’imyaka 36 n’umwana we Kejo Skyler w’amezi arindwi..

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X