Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Ese kuza mu Rwanda kwa se wa P fla haraho bihuriye n’ifungwa rye?

Al Hajj André Habib Bumaya asanzwe aba muri Côte d’Ivoire, akaba ari we se w’umuraperi P Fla kuri ubu ari mu Rwanda kuva kuwa Gatanu tariki ya 20 Mutarama 2017.

Amakuru ari gucicikana hanze aha ngo n’uko uyu mubyeyi yazanywe n’ikibazo cy’umuhungu we P Fla kuri ubu ufungiwe muri gereza nkuru ya Kigali izwi nka “1930” wakatiwe igihano cy’igifungo kingana n’umwaka.

Ariko kuri aya makuru Mama we umubyara Nzamukosha yatangarije itangazamakuru ko se wa Pfla ‘yaje muri gahunda z’umuryango zisanzwe harimo no kuba agomba kuzasura uyu muraperi ufunzwe’.

Ati “Yaje mu Rwanda yego ariko ntabwo navuga ngo ni cyo kibazo cyamuzanye, yaje mu bintu bye bisanzwe […] Navuganye na we, yageze inaha P fla bamaze kumunanura, bamumanuye kuwa Gatanu urumva ntabwo yaba yaramaze kumusura.

JPEG - 24.7 kb
P fla wamaze gukatirwa umwaka

P Fla ni umwana wa Al Hajj André Habib Bumaya wigeze kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda. Yamubyaranye na Nzamukosha Hadidja wamenyekanye nk’umunyamakuru kuri Radio Rwanda na Radio Huguka.

Nzamukosha yirinze kugira byinshi avuga ku rugendo rwa André Habib Bumaya gusa yavuze ko akiri mu Rwanda ndetse ko muri gahunda azahakorera harimo no gusura umuhungu we.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X