Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

“Gukumira inkoko ziva muri Uganda bizakomeza mpaka ikibazo kibonye igisubizo” Minisitiri Dr Mukeshimana

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi y’u Rwanda, MINAGRI, ishimangira ko umwanzuro wo gufunga ibiguruka uzakomeza gushyirwa mu bikorwa kugeza igihe ibyo bicurane bizacika burundu muri Uganda.

JPEG - 29.2 kb
Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr Mukeshimana Gerladine

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukusanya no gusakaza amakuru muri MINAGRI, Ange Soubirous Tambineza, yatangaje ko u Rwanda rwafashe uwo mwanzuro rwabitekerejeho kandi rugamije kurinda ubuzima bw’abaturage n’ibiguruka byabo.

Ati “Ni umwanzuro Minisiteri yafashe kuko Leta ishishikajwe n’ubuzima bw’abaturage mbere ya byose, ahubwo na Uganda ikwiye kwishimira ko ibicurane by’ibiguruka byayigaragayemo bitageze mu Rwanda.”

Yongeyeho ko MINAGRI idashobora ko hashyizweho itsinda rikurikiranira hafi niba ibyo bicurane nta kibazo bigiteje.

Mu itangazo Minisitiri Mukeshimana Gerardine yashyize ahagaragara mu cyumweru gishize, yasabye aborozi b’inkoko n’ibindi biguruka gufata ingamba zirimo kurinda ubworozi bwabo, kudahuza inkoko n’ibindi biguruka mu nzu imwe, kugira isuku ihagije mu nzu bororeramo, ku bikoresho n’imyambaro, kwirinda akavuyo mu bworozi no kugira imiti yo kwisukura.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, nacyo cyamenyesheje Abanyarwanda bose ko ibicurane by’ibiguruka byagaragaye mu gihugu cya Uganda bishobora kwanduza n’abantu kandi bikabazahaza.

Abaturage basabwe kudakora ku biguruka byipfishije no kwirinda kubirya; ndetse no kutarya ibiguruka byabyimbye umutwe, ijosi n’umuhogo, bihumeka nabi, ibikorora cyangwa bihitwa.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X