Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Kayonza: Umuyobozi yabajijwe ikibazo cya kanyanga itekerwa aho ayoboye arya indimi

Guverineri w’intara y’Uburasirazuba Kazaire Judith, yasabye abayobozi bo mu nzego zitandukanye muri iyi ntara, gukemura ibibazo by’abaturage ku gihe, aho kurindira ko abaturage babitura abayobozi b’inzego nkuru igihe babasuye, basabwa ibisobanuro bakavuga ko ikibazo bagiye kugikurikirana.

Ubwo yari mu nama y’umutekano yaguye y’akarere ka Kayonza, Guverineri Kazaire Judith yanengeye mu ruhame Umuyobozi w’agateganyo w’umurenge wa Gahini Oswald Ntivuguruzwa, wasabwe kugira icyo avuga ku kibazo abaturage bagaragaje ko kanyanga zitekwa n’abayobozi cyangwa bakaba abafatanyacyaha, akavuga ko ikibazo akimenye, agiye kugikurikirana.

Mu gisubizo cya Ntivuguruzwa yagize ati “Turashimira uriya muturage waduhaye amakuru twe nk’ubuyobozi ntabyo twari tuzi, ariko kandi muri iyi minsi ishize hari ingamba twagiye dufata mu bikorwa bitandukanye byo kugenzura ko hari aho batekera kanyanga. Icyo navuga ni uko twe turi maso kandi iki kibazo tugiye kugikurikirana, icyo nasaba Muneza ni uko yaza kudufasha akaduha amakuru.”

Guverineri Kazaire utanyuzwe n’igisubizo uyu muyobozi yatanze, yagaragaje ko bibabaje kubona umuyobozi adafite amakuru ki kibazo gikomeye nk’iki, akaba ayamenyeye mu nama.

JPEG - 17 kb
Guverineri w’intara y’Uburasirazuba Kazaire Judith

Yagize ati “N’abandi kandi babyumve, hari imvugo yateye, ikibazo kikagaragara umuyobozi akavuga,(natwe twese turabivuga reka nanjye nishyiremo) ngo rwose turabimenye tugiye kubikurikirana, ubu se ibi iyo bitaba wari kubimenya ukabikurikirana ryari kandi biri guhungabanya umutekano?

Rwose mushake indi mvugo yo kuvuga ngo twarabimenye twabikoze na kare, kandi koko ibyo uvuze bikaba ari ukuri kurusha ngo ndabimenye ngiye kubikurikirana nshyiremo imbaraga, bayobozi ndagira ngo mbibasabe kuko ubwo ni ukuvuga ngo kwa gukumira ntakukibaye.”

Iyi mvugo imenyerewe ku bayobozi b’inzego z’ibanze batandukanye, inanengwa na bamwe mu bayobozi ubwabo, bagaragaza ko bakagombye kujya bamenya ibibazo by’abaturage bakabikemura hakiri kare, bitabaye ngombwa ko abaturage babyigereza ku nzego nkuru z’ubuyobozi.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X