Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Hon Dr Ntawukuriryayo yanenze Banki Ramberi anavuga uko amabanki yakagombye gufatira ingamba abayikora

Mu gihe mu Rwanda hakomeje kuvugwa kuguza no kugurizwa amafaranga bikorwa hagati y’umuntu n’undi akaza kumubyarira inyungu bidakurikije amategeko”Banki Ramberi” Senateri Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene yanenze abakora ubwo bucuruzi avuga ko Bank ari zo zishobora kugira uruhare runini mu kubukumira.

Kuwa 17 Mutarama ubwo komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano muri Sena yari yaganiraga n’inzego zitandukanye ku kurwanya ibyaha ndengamipaka, uyu muyobozi nibwo yavuze ko asanga amabanki ariyo yakabaye akurikirana aba bantu bakora ubu bucuruzi kuko amafaranga bakoresha ariho baba bayakuye bakagaruka no kuyahabitsa.

Hon Ntawukuriryayo avuga ko ubusanzwe abantu bakora ubwo bucuruzi ahanini nta butunzi bukomeye baba bafite, ibyo rere ngo nibyo banki zikwiye kujya zigenderaho mu kugenzura aho amafaranga babitsa aho baba bayakuye.

JPEG - 21.7 kb
Hon Ntawukuriryayo Jean Damascene

yagize ati: “Izo banki zifitwe n’abaturage basanzwe ntabwo zifitwe n’abasirimu cyangwa abantu bafite amafaranga menshi cyane, harimo ikintu kijyanye n’uburiganya kuko urahera ku ntege nke umuntu afite kubera ko nta mafaranga afite.”

Yakomeje agira ati”Icyo gihe iyo umubwiye ngo ngwino nkugurize amafaranga akaguca inyungu ashaka ukayafata, bikazakugiraho ingaruka mu muryango biturutse ku ngwate. Ariko njyewe ndibaza abantu bacuruza muri banki ramberi amafaranga bayashyirahe? Bayanyuza hehe?”

Senateri yatanze ingero ko hari igihe umuntu yakwa inyungu ya 30% kuburyo iyo umuntu agurijwe nka miliyoni imwe, agomba kwishyura ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda.Aho abaneraho kuvuga ko amabanki yakabaye akurikirana aho ayo mafaranga ajya.

Uretse kuba ubu buryo bwo kugurizanya hagati y’abantu ku giti cyabo bwakurura ihezandonke, abasenateri bavuze ko ari n’inkomoko y’amakimbirane cyane cyane ayo mu ngo no mu miryango ndetse rimwe na rimwe hari nubwo uwagurijwe abura ubwishyu kubera inyungu ihanitse yakwa bikaba byakurura amakimbirane hagati ye n’uwamugurije.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X