Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Kuvuguruzanya hagati y’abayobozi b’umujyi wa Kigali ku kibazo cy’abamasaii

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2017 nibwo hakajijwe umurego mu gukumira no guca burundu abacururiza mu kajagari bazwi ku izina ry’abazunguzayi ndetse hashyirwaho n’ibihano kuri bo n’ababagurira.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyahuje umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mme Muhongerwa Patricie cyabaye ku itariki ya 18/01/2017 yatangarije abanyamakuru ko abazunguzayi b’abamasaii bo ibyabo ari ukubyitondera bakabijyana buhoro.

Yavuze ko baramutse bahanwe nk’uko Abanyarwanda bahanwa byateza ikibazo mu mibanire hagati y’u Rwanda n’ibihugu bakomokamo.

JPEG - 49.5 kb
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mme Muhongerwa Patricie

Ati “Ndakeka ko nta rwego rwatanze uburenganzira bwo kugenda bacuruza kuriya, ariko kuko ari Abanyamahanga turabyitondera, tuzababwira ambasade yabo badufashe kuko ni ikibazo cya dipolomasi ntabwo wapfa kumufata ngo umukoreho nk’uko twiyemeje kubikorera Abanyarwanda, haba habaye gutoneka ikindi gihugu."

Ukurikije ibyo uyu muyobozi atangaza birasa n’ibivuguruza ibyo Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Mme Mukaruliza Monique yatangarije kimwe mu binyamakuru bya hano mu Rwanda aho ku kibazo cy’abamasaii yavuze ko nabobagomba guhanwa nk’abandi bose baba barenze ku mategeko y’igihugu.

JPEG - 21.2 kb
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Mme Mukaruliza Monique

Yagize ati: “ Nta tegeko rigomba guhana abenegihugu hanyuma abanyamahanga bakanyuranya n’itegeko ngo babareberwe, Umunyamahanga uzafatirwa muri ubwo bucuruzi bw’akajagari azahanwa nk’uko itegeko ribiteganya."

Ukurikije ibivugwa n’aba bayobozi bombi ku kibazo cy’abamasii birasa naho nta gisubizo gitomoye kubijyanye n’ubucuruzi bw’akajagari buvugwa ku bamasaii.

Tubibutse ko amabwiriza y’umujyi wa Kigali avuga ko umuntu uwo ari we wese ugaragayeho ikosa ryo gucururiza no kugurira mu muhanda mu Mujyi wa Kigali, azacibwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10, ibicuruzwa afite bikajyanwa mu bubiko bwabugenewe mu turere ndetse n’uwamuguriye bagahanwa kimwe.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X