Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Nyuma y’uko McKinstry ahambirizwa FERWAFA yashyize itanga umwanya ku wifuza kuba umutoza mukuru w’Amavubi

Nyuma y’uko uwari usanzwe ari umutoza w’ikipe y’igihugu y’Amavubi Jonathan McKinstry ahambirizwa ikipe igasigara nta mutoza mukuru ifite, ubu noneho Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa yashyize ku isoko uyu mwanya ku wifuza kuyitoza.

Uyu mwanya washyizwe ku isoko mu gihe u Rwanda rwitegura kujya mu imikino y’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2019 kizabera muri Cameroun ndetse na CHAN ya 2018 izabera muri Kenya.

Kuva tariki ya 14 Kanama 2016, Amavubi nta mutoza mukuru afite nyuma yo kwirukana Jonathan McKinstry wari uyamazemo umwaka umwe n’igice akaza gushinzwa kudatanga umusaruro.

JPEG - 24.3 kb
Jonathan McKinstry uherutse guhambirizwa mu ikipe y’Amavubi

Urubuga rwa FERWAFA ruvuga ko usaba aka kazi agomba kwandikira perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, agaragaza ubushobozi n’ubumenyi afite bwamuhesha kuba yahabwa akazi ko gutoza Amavubi.

FERWAFA ikomeza ivuga ko kwandika basaba akazi bigomba kurangirana na tariki ya 7 Gashyantare 2017, ndetse abazaba bujujwe ibisabwa bazakora ibizamini bibinjiza mu kazi (Interview).

Ni ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye gutangwa aka kazi hakozwe ibizamini, mu gihe hari hamenyerewe ko bareba abasabye bakareba ushobora kujyana n’ibyo bifuza, binagendanye n’ubushobozi bwa federasiyo na Minispoc ku mushahara uwatoranyijwe yaba yifuza.

Ndacyacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X