Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Bugesera: Kutubahiriza inama za Komisiyo y’abakozi ba Leta bibakozeho

Akarere ka bugesera kuri uyu wa gatatu ubwo kasobanuriraga komisiyo y’Abadepite y’imibereho myiza y’abaturage isesengura raporo y’ibikorwa ya Komisiyo y’abakozi ba Leta ya 2015/2016, ku nzego zakoze amakosa ajyanye n’imicungire y’abakozi, Aka karere kasobanuye ku kibazo cy’uwari umukozi wako wirukanwe komisiyo y’abakozi ikakagira inama kakavuga ko kadashora kuzikurikiza maze umukozi agatsinda Akarere ndetse n’ubu akaba yarajuriye.

Raporo y’ibikorwa ya Komisiyo y’abakozi ba Leta y’umwaka wa 2015/2016 yagaragaje ibibazo bitandukanye bijyanye n’imicungire y’abakozi aho abakoresha bagiye bafatira abandi bakozi ibyemezo bitubahirije amategeko bakitabaza Komisiyo ngo ibarenganure.

Akarere ka Bugesera nako kagaragara kuri urwo rutonde aho kirukanye uwari umukozi wako Nzeyimana Fred gashinja ko yakoze amakosa akomeye cyane ndetse n’ingaruka zayo ubu zikaba zigaragarira umuntu wese.

Aka karere ngo kamaze kwirukana Nzeyimana Fred wari mu kanama gashinzwe kwiga no gutanga amasoko, uyu ngo yabonye ko hari amategeko atubahirijwe yiyambaza Komisiyo y’abakozi ba leta.

Komisiyo ngo yagiriye inama Akarere nk’uko biri mu nshingano zayo kandi ko n’amategeko ateganya ko urwego rugomba kubahiriza inama komisiyo irugiriye.

Siko byagenze kuko ngo Akarere ka Bugesera kandikiye Komisiyo kayibwira ko kadashobora gushyira mu bikorwa izo nama Komisiyo yakagiriye.

Uwari umukozi wako yahise agana inkiko baraburana Akarere karatsindwa gategekwa kumwishyura amafaranga agera kuri miliyoni icyenda (9.000.000 Rwf).

Nubwo yatsinze urukiko rukanzura ko agomba guhabwa akayabo uriya mukozi ntiyanyuzwe yarajuriye n’Akarere karajurira.

Umuyobozi w’Akarere yabajijwe n’abadepite bagize komisiyo y’imibereho myiza impamvu yatumye Akarere kanga gushyira mu bikorwa inama kagiriwe na Komisiyo kandi amategeko ategeka ko inama Komisiyo igiriye urwego ruba rugomba kuyishyira mu bikorwa.

JPEG - 69.5 kb
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Nsanzumuhire Emmanuel

Emmanuel Nsanzumuhire uyobora Akarere ka Bugesera yavuze ko impamvu banze gushyira mu bikorwa izo nama ari uko bari bahaye ibindi bimenyetso Komisiyo kandi ngo yari itarabasubiza.

Komisiyo ariko yahise ibisobanura ko ibyo bimenyetso babisesenguye nabyo basanga nubwo amakosa yakozwe adahanishwa kwirukana umukozi, ngo nabwo ntacyo byari guhindura ku nama bari baratanze mbere.

Abadepite bavuga ko nubwo amakosa Nzeyimana Fred yakoze ari amakosa yakabaye anamufungisha ariko Akarere katagombaga kumwirukana kadakurikije amategeko ahubwo hari gukurikizwa inzira zagenwe.

Kuwa kabiri w’iki cyumweru ubwo iyi komisiyo y’Abadepite yari yatumiye Minisiteri y’ubutabera Minisitiri Jonston Busingye yagarutse ku mabwiriza ya Minisiteri y’ubutabera agena uburyo bwo gukurikirana uwateje Leta igihombo akabiryozwa.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X