Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Min Kaboneka yatanze igisubizo ku nkubiri y’abayobozi b’inzego z’ibanze birukanwa umusubirizo

Nyuma y’inkubiri y’abayobozi b’inzego z’ibanze bari bamaze iminsi bivugwa ko beguye ku nshingano zabo, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yavuze ko aba bayobozi bategura nkuko bikunze kuvugwa, ahubwo ko baba basezeye cyangwa bakirukanwa bitewe n’amakosa yabo.

Ibi Kaboneka yabitangaje ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, aho yashimangiye ko kwirukana no gusezera kwa bamwe muri aba bayobozi ari ibintu bisanzwe bikorwa muri izi nzego kuko biba bijyanye n’ivugurura.

JPEG - 29.1 kb
Min Kaboneka uvuga ko abayobozi bategura ahubwo birukanwa cyangwa bagasezera ku mpamvu zabo

Minisitiri Kaboneka ngo asanga impamvu bamwe basezera, ari uko baba babonye akandi kazi kisumbuye kuko bari basanzwe bakora, naho abirukanwa bo ngo hari igihe hari ibyo baba bakurikiranyweho bityo bikaba intandaro yo kuva ku mirimo yabo.

Aha atanga ingero ko hari abayobozi bazwi bagiye basezera ku mirimo yabo bitewe n’impamvu zabo bwite cyangwa babonye akandi kazi gahemba umushahara uruta uwo bahembwaga.

Yagize ati” turazifite izo ngero z’abantu basezeye kubera ko babonye akazi gahemba neza ashaka kujyamo, hariya ntabwo uba uhamuzirikiye.”

Yakomeje agira ati” Hari abasezeye kubera ko beretswe amakosa yabo akabona ko ibintu byakomeye agahitamo gusezera ariko niba harimo ibyaha arabikurikiranwaho. Nta gikuba cyacitse. Si ndi buvuge ngo byagenze gute kuko buri akarere gafite ibibazo byako byihariye.”

Gusa ku rundi ruhande Kaboneka avuga ko iki kibazo gikwiye kubazwa cyane uturere kuko nitwo bireba cyane bitewe n’uko ari two twakwisesengurira tukareba imikorere yatwo.

Ibyerekeye iby’aba bayobozi basezera ku mirimo yabo, Kaboneka abihurizaho n’abamwe mu bandi bayobozi, aho mu minsi ishize byagarutsweho na Guverineri w’intara y’iburengerazuba Munyentwari Alphonse ubwo yaganiraga n’abaturage bo mu karere ka Rubavu, nawe yavuze ko aba bayobozi b’inzego z’ibanze birukanwa bateguzwa , cyangwa bagasezera bitewe n’izindi nshingano zabo bwite.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X