Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Burundi : Major Dieudonné Karashira yishwe arashwe.

Major Dieudonné Karashira, umusirikare mu gisirikare cy’Uburundi wabarizwaga mu kigo cya gisirikare cyo ku Mutukura mu ntara ya Cankuzo yishwe arashwe na mugenzi we mw’ijoro ryo kuri uwu wa gatatu.

Uyu musirikare yarasiwe mu kigo cya Mutukura, uwamurashe akaba yafashwe. Amakuru ava aho muri icyo kigo avuga ko uwo musirikare yishwe arashwe amasasu menshi, uwamurashe ahita yifungirana mu nzu, akomeza kurasa cyane ariko birangira afashwe.

JPEG - 54.9 kb
Major Dieudonné Karashira,

Mu gisirikare cy’Uburundi baremeza aya makuru y’iyicwa rya Major Dieudonné Karashira, ariko bagatamgaza ko ari impanuka yabaye, kandi ko iperereza ryatangiye.

Ibi bibaye mu gihe kuri uyu wa kane abakekwaho kugaba ibitero ku kigo cya gisirikare cya Mukoni mu Ntara ya Muyinga bagezwa imbere y’ubutabera. Muri 13 bafashwe hakaba harimo m’abasirikare babiri ndetse n’umwe wahoze mu gisirikare cy’uburundi.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X