Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ngororero:VUP yari yitezweho amaramuko y’abanyeshuri n’ababyeyi yatakarijwe ikizere

Abaturage bo mu karere ka Ngororero mu murenge wa Matyazo bararira ayo kwarika nyuma y’uko hashize igihe kinini batarahembwa amafaranga bakoreye muri VUP none bikaba byaratumye ababyeyi babura amikoro ndetse ntibabone uko bohereza abana mu mashuri.

Abaturage 420 bo mu murenge wa Matyazo ho muri ako karere, bavuga ko bamwe bamaze amezi 2 abandi atatu bataraca iryera ifaranga bakoreye, mu gihe amasezerano bari bafitanye n’umukoresha yavuga ko ngo bagomba kujya bahembwa nibura buri mezi abiri.

Amafaranga y’abo baturage yose hamwe ngo agera kuri miliyoni 8 z’amafaranga y’u Rwanda ariko amaso akaba yaraheze mu kirere.

Ibi rero usanga bituma ababyeyi bahuriza hamwe bakavuga ko uwo mwenda bafitiwe wabaye intandaro zo kuba bamwe mu bana babo bakiri mu ngo zabo ntibajye ku ishuri bitewe no kubura ibikoresho by’ishuri kimwe n’amafaranga y’itike.

PNG - 537.8 kb
Amaterasi akomeje kwitabwaho

Iyakaremye Adela avuga ko bamurimo ibihumbi 40RWf. Ahamya ko kuba atarahembwa byamuteye ubukene, bituma atohereza abana be ku ishuri.
Agira ati "Nta handi nkura amafaranga kandi mfite abana ngomba kugurira ibikoresho by’ishuri ubu bicaye mu rugo".

Ubuyobozi bw’umurenge wa Matyazo bwemera ko aba baturage batinze kwishyurwa koko, ariko ngo icyabiteye igenzura rya 2016 koperative SACCO yabanje gukora kugirango babone uko bahembwa kuko urutonde rwaroherejwe.

Ndayambaje Godfrois umuyobozi w’akarere ka Ngororero avuga ko niba abo baturage badahembwa ari amakosa y’ababishinzwe kuko ngo kugeza ubu amafaranga arahari.

Ku byerekeye amafaranga 1000 VUP ihemba aba baturage bavuga ko ari make, ubuyobozi bw’akarere buvuga ko ntacyo bwabikoraho kuko ari amafaranga aba yagenwe ku rwego rw’igihugu.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X