Monaco cosmetics

FDLR, M23, FARDC , ADF NALU, Mai Mai naLRA ziraregwa guhohotera abaturage

Imitwe y’inyeshyamba za FDLR, FARDC, NALU, Mai Mai na LRA zashyizwe mu majwi na ONU kuba zihohotera abaturage, bamwe bakicwa, bagakubitwa, bagafatwa ku ngufu abandi bakamburwa ibyabo ku gahato.

Ishyirahamwe Mpuzamahanga rya ONU rivuga ko muri Republika Iharanira Demokarasi ya Kongo umubare w’abahohoterwa wiyongereye ku buryo burenze urugero, mu mwaka ushize w’ibihumbi bibiri na cumi na gatandatu.

JPEG - 37.7 kb
Abarwanyi ba M23

Iryo hohoterwa ngo ryakozwe ahanini n’abasirikare ba Leta ndetse n’indi mitwe yitwara gisirikare, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru cya ONU, ku byabaye muri Kongo muri uwo mwaka.

Jose Maria, umuyobozi w’Ibiro bishinzwe guharanira uburenganzira bwa muntu, yatangaje ko ibintu biteye ubwoba.

Aha avuga ko ibyegeranyo byakozwe byerekana ko abagera ku bihumbi bitanu n’ijana na mirongo icyenda bakorewe ibyamfurambi.

Ugereranije n’umwaka wawubanjirije uwo mubare wiyongereye ibice mirongo itatu ku ijana (30%).

JPEG - 67.9 kb
Abarwanyi ba FDLR

Umuvugizi wa leta ya Kongo, Lambert Mende, yabwiye Ijwi rya Amerika ko iyo mibare yatanzwe atariyo ko iri hejuru cyane.

Lambert Mende akaba yaririnze kugira ikindi arenzaho kuri iki cyegereranyo cya ONU mu gihe atarakiboneka.

Icyo cyegeranyo kivuga abaregwa muri ibi bikorwa bya kinyamaswa hari ingabo z’iki gihugu FARDC, imitwe yitwaje intwaro ya FDLR, Mai Mai, ADF NALU na LRA. Iyi mitwe imyinshi iherereye mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, ubutegetsi bwa Kongo bwirukanye ku nshuro ya kabiri, ku butaka bw’icyo gihugu, Ida Sawyer, umushakashatsi ukorera Ishyirahamwe riharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch.

NKindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X