Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Nyagatare “Abashinzwe kuzamura uburezi bashyize imbere inda zabo”Mupenzi George

Mu gusesengura raporo ya komosiyo ishinzwe Abakozi ba Leta y’umwaka wa 2015 – 2016, mu nzego za Leta zagaragayemo ibibazo bijyanye n’imicungire y’abakozi bakarinda aho bayijuririra, komisiyo y’abadepite y’imibereho myiza yumvise ibisobanura by’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare ku kuba batarumvise inama za Komisiyo raporo ikarinda isohoka ibibazo bitarakemuka.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare yavuze ko nubwo abagannye komisiyo ari bane gusa ngo hari n’ibindi byinshi, ngo abakozi bari bashinzwe kuzamura uburezi bashyize imbere inda zabo biyibagiza igihugu beteza ibibazo uburezi.

Yavuze ko gukemura ibibazo biri mu burezi mu karere ka Nyagatare ngo bisaba kwitonda kuko ngo ushatse kubirandurira rimwe bishobora kugira ingaruka ku burezi bwose muri ako karere.

Raporo ya Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta yagaragaje ibibazo bitandukanye bijyanye n’imicungire mibi y’abakozi mu nzego za Leta zitandukanye bijyanye n’imyanzuro ifatirwa abakozi hadakurikijwe amategeko, kudaha umukozi ibyo aganerwa n’amategeko bigatuma abakozi biyiyambaza ngo ibarenganure.

Mu karere ka Nyagatare hagaragaye ibibazo by’abarimu bane biyambaje Komisiyo ngo ibarenganure Akarere kabahe ibyo bagenerwa n’amategeko birimo ibirarane by’imishahara, guhabwa ibyangombwa n’abasabaga guhemberwa impamyabumenyi bafite.

JPEG - 19.6 kb
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mupenzi George

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, MUPENZI George mbere yo gutanga ibisobanuro ku bibazo bine biri muri raporo ya Komisiyo y’Abakozi ba Leta yabanje kuvuga ku kibazo gikomeye kiri mu burezi muri Nyagatare.

Yavuze ko n’ubwo ari abarimu bane gusa bagannye komisiyo, ngo hari benshi bafite ibibazo nk’ibyabo kandi ngo bazakomeza kuyigana.

Ati: “Nubwo mufite aba barimu uko ari bane, bakaba ari bo bagejeje ibibazo kuri Komisiyo, ni abarimu benshi bafite ibibazo biteye bitya nubwo batagiye ngo bagane komisiyo. Barahari benshi n’abataraza bazaza kuko turacyagerageza gukosora ibibazo birimo.”

Avuga ko aka karere kagize ikibazo cyo kugira abakozi babiri, uwari ushinzwe imishahara y’abarimu n’uwari ushinzwe uburezi mu karere ngo bakoreraga inyungu zabo aho gukorera igihugu bituma uburezi bwo muri Nyagatare babuteza ibibazo ngo bizafata igihe kugira ngo bikemuke.

Muri Nyagatare, Mayor yemeza ko hari abarimu bahembwaga ari baringa badahari, abahemberwaga aho badakora, abahemberwaga impamyabumenyi badafite, abakora nta byangombwa n’ibindi bibazo byinshi, byose byatewe n’abo bakozi babi, ngo baharaniraga inyungu z’ibifu byabo gusa.

Avuga ko ibibazo abo babakozi basize mu burezi uwashaka kubikemurira rimwe ngo bishobora gutuma uburezi muri aka karere busenyuka, kuko ngo hari benshi babigiragamo uruhare nk’Abadiregiteri b’ibigo n’abarimu.

Ngo hari abarimu benshi bashyirwaga mu kazi nta byangobwa kuko ngo babaga batanze ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200 cyangwa 300 000, by’amafaranga y’u Rwanda kandi bigaca no kuri ba Diregiteri kuko ngo hari n’abakomisiyoneri.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagate avuga ko ubu barimo kubishakira umuti buhoro buhoro badahungabanyije imyigire ngo ku buryo uyu mwaka uzarangira iki kibazo cyamaze gukemuka.

Abadepite bagaragaje impungenge zikomeye ko ibyo bibazo bishobora kuba byaranangije ireme ry’uburezi, kandi ko bishobora kuba biri no mu tundi turere. Basabye ikigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere uburezi (REB) gukurikirana no mu tundi turere uko bimeze.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X