Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

CAN 2017: ¼ cy’irangiza , DR Congo izacakirana na Ghana

Imikino y’igikombe cy’Afurika 2017 iri kubera muri Gabon igeze muri 1/4 kirangiza, nyuma y’uko imikino isoza itsinda rya 4 isize Ghana na Misiri zikomeje.

Ubwo hasozwaga itsinda rya 4 hashakwa amakipe 2 yiyongera kuri 6 yamaze gukatisha iyi tike, izahabwaga amahirwe n’ubundi arizo Ghana ma misiri zaraye zibyerekanye Uganda na Mali zirasezererwa.

JPEG - 48 kb
Ikipe ya Misiri mu byishimo bamaze gutsinda Ghana

Ghana yakinaga na Misiri, umukino urangira Misiri itsinze Ghana 1-0 ihita inayobora itsinda n’amanota 7 mu gihe Ghana yagize 6, aya makipe yombi ni nayo yahise azamuka muri 1/4. Uganda na Mali zanganyije 1-1 zihita zisezererwa zitageze 1/4.

JPEG - 62.2 kb
Ikipe ya RDC ifite abafana benshi mu karere u Rwanda ruherereyemo

Aya marushanwa azasubukurwa kuwa Gatandatu tariki ya 28 Mutarama nibwo imikino ya 1/4 izatangira gukinwa.

Dore uko amakipe azacakirana muri 1/4.

Kuwa gatandatu tariki ya 28 Mutarama 2017

Burkina Faso vs Tunisia(18:00’)
Senegal vs Cameroun(21:00’)

Ku cyumweru tariki ya 29 Mutarama 2017
DR Congo vs Ghana(18:00’)
Maroc vs Misiri(21:00’)

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X